Xi n’umugore we Peng bakirijwe imizinga 21 mu muhango w’icyubahiro gikomeye i Pyongyang
Mu muhango w’icyubahiro gikomeye Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yakiriwe na mugenzi we Kim Jong Un i Pyongyang muri Korea ya Ruguru ubwo yari ahatangiye urugendo rw’iminsi ibiri, rwa mbere ahakoreye mu myaka irindwi.
Bakigera ku kibuga cy’indege, Xi n’umugore we Peng Liyuan bakiriwe na Kim n’umugore we Ri Sol-ju babaramutsa babahaye ibiganza.
Xi n’umugore we baherekejwe n’uruhererekane rw’imodoka na za moto by’umutekano ku rubuga ruzwi nka Kim Il-sung Square, urubuga ruberaho imihango ikomeye ya politike n’akarasisi k’ingabo.
Aho, niho kwakira Xi kumugaragaro byabereye, yatambutse ku itapi itukura ndetse haraswa imizinga 21 yo kumuha ikaze, aramutswa n’akarasisi k’ingabo n’amafarashi mbere y’uko ‘band’ y’ingabo riririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.
Kim na Xi barebye akarasisi k’ingabo katambukaga imbere yabo kavuga mu Gikoreya ngo “Twifurije Inshuti Xi Jinping amagara mazima” nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Xinhua cya leta y’Ubushinwa.
Amashusho manini cyane y’aba bategetsi bombi yari ari hagati muri urwo rubuga, hariho n’ibitambaro binini byanditseho mu gishinwa n’igikoreya ngo “ubucuti buhoraho iteka hagati ya Korea ya Ruguru n’Ubushinwa”.
Ibyo birangiye, Xi n’umugore we baherekejwe mu nyubako ya Kumsusan yakirirwamo abashyitsi bo ku rwego rwo hejuru cyane, aho bari burare.