'Byari bimeze nka filime'- Umugabo yagarutse mu rugo ari muzima nyuma y'uko abe bari bamaze 'kumushyingura'

Igihe co gusoma: iminota 3

Abaturage bo mu Mujyi wa Masindi baguye mu kantu nyuma y'aho umugabo wavuzwe ko yapfuye abonetse ari muzima, nyuma y'amasaha make umurambo bikekwa ko ari uwe ushyinguwe.

Nk'uko Daily Monitor ibivuga, Godwin Baguma, utuye i Kijana mu Karere ko Hagati muri Uganda, amaze ibyumweru byinshi aburiwe irengero, ibyo bikaba byarateye impungenge nyinshi mu muryango we n'abaturanyi be.

Umuryango we wavuze ko Baguma, bivugwa ko yari afite indwara yo mu mutwe, yavuye mu rugo mu buryo butunguranye nta muntu n'umwe abimenyesheje, bituma hakorwa ishakisha rikomeye.

Ibintu byahindutse mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo umuryango wakiraga inkuru ivuga ko polisi yasanze umurambo wangiritse cyane mu murima i Kisanja ku wa gatanu.

Umurambo wajyanywe mu cyumba cy'ivuriro cya Masindi, aho hatanzwe amatangazo yo kumenyesha abantu bafite abavandimwe babuze uwo murambo.

Yakobo Kamuturaki, se wa Baguma, yavuze ko ubwo yabonaga amakuru ku Cyumweru, yohereje abahungu be mu buruhukiro bw'abapfuye kugira ngo bemeze ko umurambo wabonetse ari uw'umuhungu we wabuze.

Nyuma yo gusuzuma neza umurambo, bagarutse babwira se ko umurambo babonye ari uwa Baguma.

Umuhango wo gushyingura wabaye ku mugaragaro.

Kamuturaki yagize ati: "Twabwiwe ko umurambo wari warangiritse cyane. Abahungu banjye bagiye basanga ari umuvandimwe wabo. Twarabyizeye kandi twemera ko yapfuye."

Nyuma yo kwemeza ibi, umuryango wahise utegura umuhango wo gushyingura kubera ko umurambo wari warangiritse cyane.

Inkuru y'urupfu rwa Baguma yakwirakwiriye vuba muri Kijura no mu nkengero zayo, bituma abantu benshi baza mu rugo rw'umuryango gutabara no gutanga ihumure.

Umuhango wo gusezera wabaye ku Cyumweru, umuryango ufata gahunda yo gushyingura ku mugaragaro kuwa mbere.

Ariko agahinda kenshi kahindutsemo gutungurwa no kwitiranya.

Bakirangiza gushyingura, amakuru yatangajwe ko Baguma yabonetse ari muzima mu mudugudu wa Kihanguzi mu gace ka Labongo, mu karere ka Masindi.

Jane Birungi, mushiki wa Baguma, yagize ati: "Mbere twirengagije amakuru. Twari twamaze gushyingura umurambo. Ariko twahisemo kugenzura."

Yavuze ko abagize umuryango bihutiye kujya muri ako gace, aho basanze Baguma ari muzima, yiryamiye kwa mugenzi we.

Birungi yagize ati: "Tukimubona, twatunguwe. Ntitwashoboraga kwemera ko ari we muzima."

Baguma yahise ajyanwa mu rugo rw'umuryango, ibyo bikaba byarahagaritse imihango yindi yose yo gushyingura yari irimo gukorwa.

Gutabura umurambo washyinguwe

Iki gikorwa cyatumye umuryango ukora akazi katoroshye ko gutaburura umurambo, mbere byakekwaga ko ari uwa Baguma, ubu bikekwa ko uwo bahambye ari umuntu utazwi.

Janet Asiimwe, umuturanyi w'umuryango w'uwo mugabo wakekwaga ko yapfuye, yagize ati: "Twari twaramaze kurira ndetse tunashyingura umurambo.

"Hanyuma umuntu twatekerezaga ko yapfuye yagarutse ari muzima. Iki ni ikintu tutari twarigeze tubona mbere."

Florence Bikorwa yavuze ko ibyabaye ari ibintu bitangaje kurusha ibindi byose yigeze abona mu buzima bwe.

Yagize ati: "Byari bimeze nka filime. Abantu bari bataye umutwe kandi bafite ubwoba. Nta muntu n'umwe washoboraga kumva ibirimo kuba."

Polisi yemeje ibyabaye, kandi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane umwirondoro w'umurambo wari washyinguwe wibeshyweho.

Umuvugizi wa polisi akaba n'umuvugizi w'ishami rishinzwe imibanire n'abaturage mu ntara ya North Albertine, Solomon Mugisa, yavuze ko umurambo wabonetse kuwa gatanu ushize, ujyanwa mu cyumba cy'ishyingura.

Mugisa yagize ati: "Umuryango wahageze umenya ko umurambo ari uwu umuhungu wabo, maze batangira kwitegura umuhango wo gushyingura.

'Nyuma baje gusanga umuhungu wabo ari muzima, ibyo bikaba byarateje urujijo."

Yongeyeho ko ibi byatumye umurambo utabururwa usubizwa mu buruhukiro bw'abapfuye mu bitaro bya Masindi.

Polisi yasabye abaturage kwitonda mu gihe cyo kureba no kumenya imirambo y'ababo, cyane cyane iyangiritse cyane.

Mugisa yagize ati: "Mu bihe nk'ibi, imiryango igomba gukorana bya hafi n'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima kugira ngo hirindwe amakosa nk'ayo."

Yashimangiye ko ari ngombwa gukurikiza amategeko mu gihe cyo gutaburura umurambo harimo no kubona icyemezo cy'urukiko, uruhushya rw'inzego z'ibanze, ndetse no kumenyesha polisi.