Leta y’Amerika yafatiye ibihano Joseph
Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) imushinja
gufasha inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi zikorera mu burasirazuba ivuga ko zishaka guhirika ubutegetsi bw’icyo
gihugu.
Amerika ivuga ko icyo cyemezo kiri mu rwego rwo kugarura amahoro muri DRC kandi ko gitanga ubutumwa ko umuntu wese uzabangamira ibikorwa byo kugarura amahoro azabiryozwa.
Mu itangazo yasohoye, minisiteri y’imari y’Amerika
ivuga ko yafatiriye imitungo yose ya Kabila iri muri Amerika ndetse ko yabujije
abaturage bayo gukorana na we cyangwa ibigo agenzura.
Amerika ishinja Kabila gutera inkunga umutwe
wa M23 agamije guhungabanya umutekano w’igihugu cye.
Leta ya DRC yashimye ibi bihano Amerika yafatiye Kabila. Mu butumwa umuvugizi wayo Patrick Muyaya yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko iki ari "ikindi gikorwa cy'ingenzi mu kurwanya umuco wo kudahana" no "kubaha ubusugire" bwa DRC.
Amerika inashinja u Rwanda gufasha M23 mu kuyiha abasirikare, ibikoresho, imyitozo n'amategeko, ibyo
rwo ruhakana, ndetse mu ntangiriro ya Werurwe (3) uyu mwaka yafatiye ibihano
ingabo z’u Rwanda (RDF) hamwe n’abajenerali bane barimo n’umugaba mukuru w’ingabo.
Mu mwaka ushize, urukiko rwa gisirikare
muri DRC rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu, adahari, rumuhamije ubugambanyi.
Nta cyo Kabila, w’imyaka 54, yari yatangaza
kuri ibi bihano. Mbere yahakanye gufasha M23, ariko muri Gicurasi (5) mu mwaka
ushize, nyuma y’imyaka ari mu buhungiro yijyanyemo, yagaragaye mu mujyi wa Goma
mu burasirazuba bw’igihugu, ugenzurwa na M23.
Kabila
yategetse DRC imyaka 18, ava ku butegetsi mu mwaka wa 2019, mu ryabaye
ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro rya mbere ryari ribayeho kuva DRC ibonye
ubwigenge mu mwaka wa 1960.