Ibyaranze ibirori byatangije igikombe cy'isi: Shakira, imbyino, imyigaragambyo

    • Umwanditsi, Will Grant
    • Igikorwa, BBC's Mexico, Central America and Cuba correspondent
    • Umwanditsi, Kwasi Gyamfi Asiedu
    • Umwanditsi, Nardine Saad
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Igikombe cy'isi cya 2026 cyatangiriye mu mujyi wa Mexico City mu birori by'amabara menshi, imbyino hamwe no kwiyerekana kw'icyamamare mu muziki Shakira.

Abafana ibihumbi n'ibihumbi kuri stade y'amateka ya Azteca bari bafite igishyika gikomeye n'ibyishimo byo kongera kwakira iri rushanwa iwabo bwa mbere mu myaka 40 ishize.

Ariko hanze ya stade, hari ugushyamirana kwa hano na hariya hagati ya polisi n'abantu bigaragambya barimo bagerageza guhungabanya uyu muhango.

Igice kinini cy'uyu munsi cyari umupira w'amaguru, waranzwe n'ibyishimo bidasanzwe kuri iyi stade aho Mexico imbere y'abafana bayo yatsinze Afurika y'Epfo ibitego 2 - 0.

Javier Pérez ni umufana wazanye n'umuryango we kuri uyu mukino wwa mbere, yabwiye BBC igishyika n'ibyishimo bari bafite mbere y'umukino.

Yagize ati: "Sinigeze ngera ahabera igikombe cy'isi na rimwe, ubu rero kuzana n'umuryango wanjye byari byiza cyane."

Yongeraho ati: "Ndifuriza Mexico guhangurukana imbaraga, igatsinda ibitego byinshi! Maze tukareba aho tuzagera!"

Mu gihe hanze y'iyi stade ijyamo abantu 82,000 hari hashyizwe umutekano ukomeye cyane, imirwano hagati ya polisi n'abigaragambya yatumye metro stations zo hafi aho zifungwa mu gihe runaka.

Abategetsi b'uyu mujyi bavuze ko abantu bagera kuri 800 bigaragambije baje guturishwa na polisi.

Abigaragambya ni abavuga ko ababo babuze mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge, bifuzaga ko impamvu yabo yumvikana ku rwego rw'isi muri iki gikombe cy'isi.

Mbere y'umukino ufungura, abafana muri stade babanje gutaramirwa n'abahanzi barimo Shakira, J Balvin wo muri Colombia, Burna Boy wa Nigeria, Danny Ocean wo muri Venezuela n'abandi.

Umuhanzi Fher Olvera wo muri Mexico yateruye stade ayishyira hejuru mu byishimo byinshi aririmba indirimbo bakunda cyane Oye Mi Amor.

"Bienvenida a México. Ikaze muri Mexico," Ni ko umuririmbyi yavuze ibi birori bitangira.

Yongeraho ati: "Turi igihugu cy'urunyurane, umurage n'ishema. Umupira w'amaguru ufite igisobanuro kimwe, guhuza ibiragano."

Ababyinnyi bamwe bari bambaye imyenda gakondo, mu gihe abandi bambaye imyenda igezweho kandi y'amabara menshi.

Stade yari yuzuye abafana bambaye amabara y'ikipe y'igihugu.

Tyla i Mexico City n'i Los Angeles

Umuhanzi Tyra wo muri Afurika y'Epfo ni we waririmbye indirimbo y'iki gihugu.

Tyla ufite indirimbo zakunzwe nka 'Water' n'indirimbo 'Game Time' ya FIFA, azagaruka kuri 'scène/stage' y'igikombe cy'isi ku wa gatanu mu biriro byo gufungura iyi mikino i Los Angeles muri Amerika, ahazaririmba n'abandi bahanzi nka Katy Perry, Future, Lisa na Anitta.

FIFA yahisemo gukoresha abahanzi benshi mu birori bitandukanye by'iri rushanwa, benshi bari mu baririmbye mu ndirimbo 18 zigize 'album' y'igikombe cy'isi cya FIFA cy'uyu mwaka.