Ubwami gakondo bwa Tooro mu burengerazuba bwa Uganda bwatangaje umunyamakuru kuri
televiziyo ya leta (UBC) Edward
Rukidi Kijanangoma nk'Umwami mushya wo gusimbura Umwami Oyo Nyimba, watanze (wapfuye) mu
kwezi gushize afite imyaka 34, akaba yari we mwami muto cyane ku isi wari uri
ku ngoma.
Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, wari
warimye ingoma mu mwaka wa 1995 ubwo yari afite
imyaka itatu, yapfiriye muri Amerika ku itariki ya 27
Kanama (8), aho yari arimo kuvurirwa kanseri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu mu
murwa mukuru Fort Portal w’ubwo
bwami, komite y’abiru yatangaje ko yahisemo Igikomangoma Edward Rukidi
Kijanangoma, usanzwe ari umunyamakuru usoma amakuru ndetse akaba ari n’umwanditsi mukuru
kuri televiziyo UBC, ngo abe Umwami, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru
Reuters.
Itoranywa rya Kijanangoma ritandukanye n'ibyari byatangajwe
mbere na Minisitiri w’intebe w’ubwo bwami Calvin Armstrong Rwomiire wari wavuze
ko Oyo Nyimba, utari warashatse umugore mu buryo buzwi, yasize umwana, ari we
wari kumusimbura ku ngoma.
Nyuma y’amasaha
akanama k’abiru gatangaje ko kahisemo Kijanangoma, impaka
zahise zivuka.
Igikomangomakazi Ruth Komuntale, umukobwa umwe gusa uvukana n’uwari
Umwami Oyo Nyimba, yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko we na nyina
(umugabekazi) Best Kemigisa, batemera itoranywa rya Kijanangoma nk’Umwami
mushya.
Ibiro ntaramakuru
Reuters byasubiyemo amagambo y’Igikomangomakazi Ruth Komuntale agira ati: “Musaza
wanjye, yasize umurage usobanura neza cyane ko umuntu ukurikira ku murongo ari
umuhungu we, uwo ni we muragwa w’ingoma.”
Yongeyeho ko uwo murage unavuga uwasimbura
Oyo igihe umuhungu we yaramuka adashoboye kumusimbura ku ngoma.
Umugogo (umurambo w’umwami) wa Oyo watahukanwe muri Uganda uvuye muri Amerika ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ndetse ubu
imyiteguro irakomeje yo gutabarizwa (gushyingurwa kw'abami) ku wa gatandatu ku musezero (irimbi
ry’abami) uri hafi y’ingoro ye i Fort Portal.
Ku mbuga nkoranyambaga,
bamwe mu bakoranye na Edward Rukidi Kijanangoma – akiri umunyamakuru kuri
televiziyo y’u Rwanda aho yakoreshaga izina Eddie David Nkurukenzire – bishimiye itoranywa
rye.
Richard Kwizera
yatangaje ku rubuga X ati: “Yasomaga amakuru y’Icyongereza...Jye ndi
umunyamakuru utara amakuru mu Cyongereza n’Ikinyarwanda.”
Yongeyeho ati: “Ni uko
ni uko....”
Nubwo Uganda itegetswe na perezida watowe, ifite ubwami bwinshi bwa gakondo bukomeje kugira ijambo rikomeye mu rwego rw'umuco nubwo nta jambo ryo muri politike bufite.