Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Menya ibihugu birindwi (7) bito cyane ku isi
Hari ibihugu ku isi bito cyane ku buryo ushobora kubitembera mu gihe gito cyane, ndetse mu gihe cy'amasaha.
Mu gihe hari ibihugu kubigenda bifata ibyumweru cyangwa amezi kugira ubitembere, ibi bitandukanye rwose.
Ukuri ni uko bimwe muri ibyo bihugu bingana n'uduce duto cyane tw'u Rwanda, cyangwa n'u Burundi.
Nubwo ari bitoya, ibi bihugu bifite amateka akomeye, umuco wihariye, n'ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo baturutse impande zose z'isi.
Ubuto bwabyo ntibugabanya agaciro kabyo ku ikarita y'isi.
Uru ni urutonde rw'ibihugu birindwi bito cyane ku isi, ushobora gusura hafi ya byose mu munsi umwe cyangwa mu masaha make.
7. Malta
Malta ifite ubuso bwa kilometero-kare 316 gusa. Iyi ni nini gato ugereranyije n'ibindi bihugu biri kuri uru rutonde, ariko iracyari nto cyane ku buryo umuntu yayitemberamo umunsi umwe afite gahunda nziza.
Malta ni nto ku buryo irutwa ho mu bunini n'akarere ka Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda, umujyi wa Kigali ukubye kabiri mu bunini iki gihugu.
Ibi bivuze ko ushobora gutembera uva mu ruhande rumwe rw'igihugu ujya mu rundi mu gihe gito ukoresheje imodoka, cyangwa n'igare ugasura ahantu nyaburanga hakurura abantu mu munsi umwe.
Malta ifite amateka maremare cyane, inyubako za kera, inkombe nziza n'umujyi ushimishije.
Nubwo ari nto, ifite ibintu byinshi bishimishije, ariko iyo uteguye neza, urugendo rwawe ushobora gusura ahantu hose h'ingenzi muri iki gihugu mu gihe cy'umunsi umwe.
6. Liechtenstein
Liechtenstein ifite ubuso bwa kilometero kare zigera kuri 160 gusa.
Ihana imbibi n'Ubusuwisi na Austria/Autriche kandi ni kimwe mu bihugu bito ariko byateye imbere mu bukungu.
Mu bunini Liechtenstein irutaho umujyi wa Bujumbura 40 km² gusa.
Ushobora kwambuka uva ku ruhande rumwe ujya ku rundi mu gihe gito ukoresheje ikinyabiziga icyo ari cyo cyose.
Ni igihugu ifite imisozi myiza, imidugudu myiza, n'ubukungu bukomeye. Ni igihugu ushobora gusura umunsi umwe ariko ugakomeza kubona ahantu nyaburanga hakomeye impande zose.
5. San Marino
San Marino ifite ubuso bwa kilometero kare zigera kuri 61 gusa. Iherereye mu Burayi kandi ni kimwe mu bihugu bya kera cyane ku isi.
Mu bunini, iri hafi kungana n'umujyi wa Moshi w'intara ya Kilimanjaro, muri Tanzania.
Nubwo kilometero kare 61 atari nto, ushobora kuyizenguruka ku munsi umwe, ukoresheje kugenda n'amaguru mu gihe cy'amasaha atari menshi.
Iki gihugu gifite imisozi n'inyubako z'amateka bikurura ba mukerarugendo cyane.
Mu munsi umwe ushobora gusura ahantu henshi hakomeye no kwishimira ubwiza bwaho.
4. Tuvalu
Tuvalu ni igihugu cy'ikirwa kiri kure cyane mu nyanja ya Pasifika, gifite 26 km² gusa.
Ni kimwe mu bihugu byibasiwe cyane n'imihindagurikire y'ikirere.
Ugereranyije Tuvalu ishobora kungana n'uduce duto tw'amajyepfo ya Bujumbura udushyize hamwe nka Kinanira na Kinindo.
Tuvalu ni ntoya ku buryo ushobora kuyisura yose ugenda n'amaguru mu munsi umwe.
Tuvalu ifite inkombe nziza n'ubuzima bworoshye. Nta modoka cyangwa inyubako ndende cyane bibayo. Ituwe n'abantu barenga gato 11,500.
3. Nauru
Nauru ni ikirwa gito kiri mu Nyanja ya Pasifika gifite ubuso bwa kilometero kare zigera kuri 21. Ni kimwe mu bihugu bitazwi cyane ariko kandi ni kimwe mu bito cyane ku isi.
Ukoresheje imodoka, ushobora kuzenguruka iki gihugu mu isaha imwe cyangwa abiri gusa. Nauru mu bunini yagereranywa n'agace k'umujyi wa Kigali nka Remera.
Nauru ntabwo ifite imijyi minini cyangwa inyubako ndende, ariko ifite imiterere karemano n'ituze ridasanzwe rikurura abantu bakunda ibidukikije bituje.
Ituwe n'abaturage barenga 11,000.
2. Monaco
Monaco ifite ubunini bwa kilometero kare ebyiri gusa. Ni kimwe mu bihugu bikize ku isi, kizwiho ubuzima bwiza, buhenze, imodoka zihenze, n'imihanda yakira amasiganwa ya Formula 1.
Ingano yayo ishobora kugereranywa n'agace ka Westlands muri Nairobi.
Ibi bivuze ko ushobora kugenda uva ku ruhande rumwe ujya ku rundi mu gihe gito cyane n'amaguru.
Nubwo ari ntoya, Monaco yuzuye inyubako nziza, amahoteli n'inkombe nziza.
Ni igihugu gituwe n'abaturage basaga 38,000 ushobora gusura neza mu munsi umwe ariko ukabona byinshi.
1. Vatican City
Umujyi wa Vatican ni igihugu gito cyane ku isi kurusha ibindi, gifite uburebure bwa kilometero kare 0.49 gusa.
Giherereye mu mujyi wa Roma, mu Butaliyani, kandi ni icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika ku isi.
Mu bunini, Vatican ishobora kuba nto cynae ku gace ka Kiyovu mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.
Nubwo waba ugenda gahoro, ushobora kuzenguruka igihugu cyose mu isaha imwe cyangwa abiri gusa mu modoka.
Nubwo ari nto, Vatican ifite ahantu nyaburanga hakomeye nka Bazilika ya Mutagatifu Petero n'inzu ndangamurage zizwi cyane.
Ba mukerarugendo bashobora kureba igice kinini cy'igihugu mu munsi umwe mu buryo bworoshye.
Iyi nkuru yanditswe kuva mu nkomoko zitandukanye harimo mentalfloss