Minisitiri w'Ubwikorezi wa Espagne yeguye
Minisitiri w'Ubwikorezi wa Espagne, Óscar Puente, yeguye ku mirimo ye nyuma y'iminsi itandatu gusa habaye impanuka ya gari ya moshi, yahitanye abantu 69 abandi benshi bagakomereka.
Uyu muminisitiri yatangaje iki cyemezo imbere y'Inteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gutanga ibisobanuro ku mpanuka yabaye ku wa gatatu ushize.
Yagize ati: "Minisitiri w'ubwikorezi mu gihugu nka Espagne ntashobora gukomeza inshingano nyuma y'impanuka ebyiri zikomeye nk'izi zibaye mu gihe kitarenze umwaka umwe."
Aha yerekezaga ku mpanuka yabaye muri Mutarama (1) kuri uwo murongo wa gari ya moshi, igahitana abantu 46.
Impanuka yabaye mu cyumweru gishize iri mu mpanuka mbi cyane za gari ya moshi zabaye mu mateka ya vuba y'u Burayi, ndetse ni na yo mbi kurusha izindi zabaye muri Espagne kuva mu mwaka wa 2013.
Puente yongeyeho ati: "Ntabwo neguye ku mwanya wa Minisitiri w'Ubwikorezi gusa, ahubwo nanakuye izina ryanjye ku rutonde rw'abazahatana mu matora yihuse y'abadepite."
Yeguye nyuma y'impanuka yo ku wa 28 Ukwakira (10), yari yateye igitutu gikomeyekuri Puente, bamusaba kwegura.
Abatavuga rumwe na leta banenze Puente kuba yaragaragaye nk'ushyira impanuka ku makosa y'abakozi, bavuga ko yashakaga kwikuraho inshingano ku makosa ye bwite.
Puente yari hagati y'amahitamo abiri akomeye: kutegura byari kugaragara nk'aho atita ku ngaruka z'iyo mpanuka, naho kwegura bikaba byafatwa nk'ukwemera ko we na leta bafite uruhare mu byabaye.
Amaherezo yahisemo kwegura, avuga ko yabitewe n'icyo yise "icyubahiro muri politiki."
Minisitiri w'Intebe Pedro Sánchez yashimye mugenzi we, avuga ati: "Yabikoze ku bw'icyubahiro, ku bushake bwe bwite no kubaha ababuze ababo muri iyi mpanuka."
Ubu, haribazwa niba uzamusimbura azashobora kongera kubaka icyizere abaturage bafitiye sisitemu ya gari ya moshi y'igihugu, kuko gisa n’icyatakaye.
Izindi nkuru wosoma: