IKIBIRIRAHO , Umukuru wa MONUSCO yahuye na Kabila mu gihe ibikorwa byo gushaka amahoro bikomeje

Ni byo biganiro bya mbere bitangajwe ku mugaragaro umukuru wa MONUSCO agiranye na Joseph Kabila kuva uyu agiye ku buyobozi bw'umutwe w'inyeshyamba wa FRN.

Incamake

Umukuru wa MONUSCO yahuye na Kabila mu gihe ibikorwa byo gushaka amahoro bikomeje

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Gildas Yihundimpundu

  1. Umukuru wa MONUSCO yahuye na Kabila mu gihe ibikorwa byo gushaka amahoro bikomeje

    James Swan na Joseph Kabila bicaye ku meza baganira, iruhande rwabo hari ibendera rya DRC. Ifoto yo ku itariki ya 3 Ugushyingo (11) mu 2026.

    Umukuru w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yahuriye i Goma n’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Joseph Kabila, mu biganiro bya mbere bitangajwe ku mugaragaro bagiranye kuva Kabila agiye ku buyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba wa FRN.

    MONUSCO yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze kuri gahunda zikomeje zigamije kuzana amahoro, iyubahirizwa ry’agahenge hamwe no ku bikorwa bigamije kurangiza mu mahoro intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

    Ubwo butumwa bwa ONU bwavuze ko Swan yanahuye n’abahagarariye itsinda rizwi nka MCVE+ rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ashimangira ubufasha bwa MONUSCO kuri iyo gahunda, bijyanye n’inshingano za MONUSCO.

    Ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru byaho nyuma y’ibyo biganiro, Visi Perezida wa FRN Bertrand Bisimwa yavuze ko uwo mutwe ukiyemeje gukurikiza gahunda y’amahoro ya Doha. Ariko yanagaragaje impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yagezweho muri ibyo biganiro by’i Doha muri Qatar.

    Bisimwa yakemanze gahunda zo kongerera igihe manda ya MONUSCO ndetse avuga ko FRN yifuza ko ubutumwa bwa MONUSCO bwakomeza kugenda bukurwa muri icyo gihugu gahoro gahoro, ari na ko bukomeza gukora inshingano zabwo mu gufasha mu igenzurwa ry’agahenge.

    Yanavuze ko icyifuzo cyo guhindura itegekonshinga rya DRC, muri gahunda yo gutuma Perezida Félix Tshisekedi yashobora kwiyamamariza manda ya gatatu, gishobora kugira ingaruka ku masezerano yagezweho muri gahunda ya Doha.

    Nta cyo leta ya DRC yahise itangaza kuri ayo magambo.

    Iyo nama yo ku wa kabiri ibaye mu gihe ibikorwa by’ubuhuza bwo mu karere no ku rwego mpuzamahanga bikomeje mu rwego rwo kubungabunga agahenge no gutuma ibiganiro by’amahoro bitera intambwe, hagamijwe kurangiza intambara imaze imyaka ibera mu burasirazuba bwa DRC.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.