Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
'Nkora akazi ko gutwitira abandi kandi byampaye inyungu'
Lorna Fidelia avuga ko gutwirira abandi ari umwuga umutunze. Yabyaye abana batatu mu myaka mike ishize none ubu arashaka kubyara undi mwana.
Lorna ari mu bagore bemeye uyu murimo wo gufasha imiryango itabashije kubyara.
Lorna Fidelia aragira ati: Naricaye ntekereza uburyo maze imyaka myinshi ndi umubyeyi urera abana wenyine...nitekerezaho n'aba bana. Ndibwira nti ndakora nubwo amafaranga adahagije, ariko hari umuntu udafite abana kandi ufite ibyo abagaburira, ushobora kwishyura inzu, ibiryo, n'ishuri . Nabonye ko nshobora gufasha umuntu udafite abana nawe akamfasha n'abana banjye"
Mbere yo kwemera kugutwitira Lorna n'ababyeyi b'umwana basinya amasezerano yemewe n'amategeko. Muri ayo masezerano, bemeranya ku kwishyura no ku bindi bisobanuro nko kuba utwitira undi, ko nta burenganzira afite bwo kurera umwana akimara kuvuka ahita amuha uwo yatwitiye.
Nyuma y'ibyo, igikorwa cyose gitangira ku bitaro aho inzobere mu by'uburumbuke isuzuma ababyeyi hanyuma igakuramo intanga z'ingabo n'igi ry'umugore mbere yo gupima ubuzima bw'umubyeyi utwite hanyuma intanga zikavangwa n'amagi y'umugore.
Inzobere mu by'uburumbuke mu bitaro bya Nairobi West muri Kenya Dr. Susan Karanja, avuga ko muri Kenya, umubyeyi ubyarira abandi umwana agomba kuba afite hagati y'imyaka 25 na 45 kandi agakorerwa ibizamini by'ubuzima mbere yo kwemererwa kubikora.
"Uyu mubyeyi ubyarira abandi arimo gusuzumwa na muganga. Arasuzumwa kugira ngo arebe niba ameze neza, niba amaraso ye ameze neza, kandi iyo turangije, muganga areba muri nyababyeyi kugira ngo arebe niba ameze neza. Iyo tumaze gukuramo amagi, umugabo akuramo intanga ze, dufata intanga n'amagi y'umugore, tukabihuza, hanyuma iyo ibi birangiye dushyira umubyeyi utwitira abandi mu kigo cyita ku babyeyi."
Nyuma yo guterwa magi n'intanga, umugore utwite araruhuka ntakore akazi katoroshye kugira ngo adashyira mu kaga inda.
Hari inyungu z'amafaranga zo gutwara inda, kuko ababyeyi bishyura umugore utwite buri kwezi kandi bakamuha ibyo akeneye bya buri munsi. Lorna avuga ko yungutse igihe yabyaraga abana batatu.
Aragita ati: 'Niba hari igihe ntagombaga guhangayikishwa n'ibiryo, amafaranga y'ishuri cyangwa ubukode bw'inzu, ni igihe natwitiraga abandi bantu.''
Amafaranga yishyurwa ku bagore batwitira indi miryango muri Afurika asa nkaho ari make cyane ugereranyije n'ibihugu byateye imbere.
Urugero, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gutwitira undi muntu bishobora kugirira akamaro umubyeyi utwite umushahara aho ahembwa umushahara uri hagati ya $120.000 na $220.000 kuri buri nda atwite.
Muri Kenya, amategeko ntiyemera kwishyura uretse ishimwe ry'ababyeyi, rishobora kuva ku madolari igihumbi ku kwezi kugira ngo haboneke ibyo umugore utwite akeneye byose kugeza ku madolari ibihumbi umunani bitewe n'imimerere y'utwite cyangwa se ubushobozi bw'utwitiwe.
Nubwo ibintu byari byiza kuri Lorna, abandi bagore batwitira abandi bagiye bahohoterwa bitewe n'uko hari abandi bantu babahuza n'ababyeyi bashaka gutwitirwa. Abo bantu bambura amafaranga menshi abaabyeyi batwitira abandi.
Uretse kutumvikana hagati y'ababyeyi n'uwo barera, urugero hari ikihe utwitira abandi yanga gutanga umwana ku babyeyi be.