Uko abagore bifuza kubyara barimo gushukwa n'abagurisha intanga-ngabo 'online'

- Umwanditsi, Gemma Dunstan
- Igikorwa, BBC Wales Investigates
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 5
Abagore bifuza cyane kwibaruka barimo guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa mu guhabwa intanga baguze macye 'online'.
Bamwe muri abo batabasha kwishyura ikiguzi cy'ubuvuzi bwo kubafasha kubyara barimo kugerageza amahirwe ku mbuga zo kuri internet, zirimo kuzamura isoko ry'ubucuruzi butemewe mu Bwongereza.
Iperereza rya BBC Wales ryishyuye amapawundi (£) 100 (hafi 200,000Frw) umugabo wamamaza 'online' 'intanga zivamo abana' maze ku munsi ukurikiyeho azohereza zikonjeshejwe ziri mu gakarito gato kajyamo umushongi w'inyanya.
Urwego rushinzwe ibijyanye n'uburumbuke mu Bwongereza rwaburiye abagore ko hari akaga ko "gukoreshwa no kubeshywa n'abiyita ko batanga intanga".
Mu iperereza rya BBC, nagiye kureba uko byaba byoroshye kubona intanga-ngabo 'online' – nsanga ni benshi bavuga ko batanga iyo serivisi.
Itangazo rimwe ryamamaza riravuga ngo "wakwizera" umugabo witwa Joe Donor ukoherereza intanga.
Ni umugabo umaze kwamamara uvuga ko afite abana 180 ahatandukanye ku isi bavutse nyuma y'imibonano mpuzabitsina cyangwa ku gutera intanga ze abagore mu buryo bwa gihanga.
Mu rubanza rutamenyerewe i Cardiff muri Wales/Pays de Galles , byaje gutangazwa ko yitwa Robert Albon, mu kuburira ku byago biri mu gutanga intanga mu buryo butagenzuwe.
Twamuvugishije dukoresheje izina ritari nyakuri, byafashe 'emails' nkeya no guhamagara guto kuri telefone ngo twumvikane ku kohereza intanga ku munsi ukurikiyeho.
Ntiyigeze atubaza abo turi bo cyangwa ngo asabe ko hari isuzuma ry'ubuzima ribaho ngo amenye uko amagara yacu yifashe.
Yasabye ko twishyura £100 muri 'cash', yoherezwa biciye muri 'post' na we akohereza urushinge rwuzuye intanga ngabo rwaje ruri mu gakarito ubusanzwe kajyamo umushongi w'inyanya.
Ibitaro byemewe byamaze amasaha ane bisuzuma izi ntanga twahawe, maze bidusubiza ko zose zari zarapfuye.
Albon yatubwiye ko ashidikanya ku buryo twazibitse n'uko twazitwaye. Yavuze ko amaze koherereza benshi gutya kandi "bagatwita neza".
Albon n'abandi bagabo amagana bakoresha Facebook mu guhura n'abagore bashakisha intanga-ngabo – amwe mu matsinda (groups) ariho abantu bagera ku 4,000.

Ahavuye isanamu, Fabulous
Ninjiye mu itsindary'abatanga (intanga) ntagaragaje amafoto yanjye n'umwirondoro, ubutumwa bumwe bwari ubw'ukuri, benshi bansabye ko duhura tukaryamana, abandi bansaba amafaranga ngo bohereza ibipimo (samples), abandi bansabye amafoto y'ubwambure bwanjye, kandi bagashyiramo imbaraga ngo tugere ku mwanzuro.
Bamwe muri abo bagabo bakomeje guhatira ko tubonana tukaryamana kandi bagerageza kunyumvisha ko ari byo byaba bihendutse ndetse ari byo byoroshye kugera ku cyo nifuza.
Nabonye umugore umwe uburira ko yakiriye intanga zivuye ku mugabo wo mu majyaruguru ya Wales, nyuma akaza gusanga ari umugabo wahamijwe ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ikigo Human Fertilisation and Embryology Authority (HFEA) kivuga ko ibi bikorwa byo gutanga intanga mu buryo butemewe bihanirwa n'amategeko mu Bwongereza.
Tianna n'umugabo we Nikki, bo mu majyepfo ya Wales, ni zo nzira baciyemo.
Bavuga ko ari byo bakoze kubera uburyo inzira zo kwa muganga zihenze cyane kandi batari mu bantu bemerewe gufashwa n'ikigo cya leta y'Ubwongereza.
Tianna ati: "Iteka ryose nifuje kuba umubyeyi, twakomeje kubona ko hari ikintu kibura mu muryango wacu."

Yongeraho ko yari azi neza ibyago bishobora kuva muri ibi bikorwa byo gutanga no kwakira intanga zivuye ahandi.
Tianna avuga ko hari urubuga rw'abazitanga rwerekana amakuru yose aba akenewe ku muntu uzitanze.
Tianna na Nikki bashakaga intanga-ngabo zo kuba batera Tianna ariko bavuga ko kenshi abagabo bazitanga babagiraga inama yo gukora imibonano mpuzabitsina nk'uburyo bwiza.
Nikki ati: "Ntekereza ko byafashije cyane kuba jye n'umugore wanjye twari tubirimo twembi, bityo nta muntu washoboraga kuduhatira gukora ikintu tudashaka, kuko iyo ushaka cyane umwana uba uri mu mwanya w'intege nke."
Nikki na Tianna amaherezo babonye umuntu ubaha intanga bagirana amasezerano na we ku bijyanye n'uburenganzira ku mwana.
Gusa nanone, aya si amasezerano yemewe n'amategeko.
Tianna ati: "Hari impungenge ko mu gihe kizaza, ashobora kuzaza agasaba uburenganzira kuri uyu mwana akatujyana mu nkiko.
"Ariko ntekereza ko twashyizeho uburyo bwose bwo kumukumira kandi ndumva atazagerageza kutugeza muri ibyo."
Ubu Tianna na Nikki bafite umwana w'umuhungu w'umwaka umwe.
Abatanga intanga mu buryo butemewe babikora mu buryo bwinshi, kuva ku kugerageza mu mibonano mpuzabitsina ku buntu, kugera ku batanga intanga bakazoherereza abazikeneye.
Daniel Bayen, w'imyaka 25, aba muri Amerika ariko yakoze urugendo ajya mu Bwongereza mu mpeshyi yo mu 2025 kugira ngo atange intanga zo gukoresha muri 'artificial insemination' – urugendo avuga ko rwavuyemo abana bane.
BBC yamaze iminsi itatu ifata amashusho na Dan, mu mashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari we "muntu uhembwa menshi" ku gutanga intanga kandi we akora "atagamije inyungu".
Agira ati: "Abo nziha bamfashije kwishyura ubuvuzi bwanjye bwose n'ibyo nkenera mu mibereho, uretse n'ingendo."
Avuga ko abakiliya be mu Bwongereza ari bo asaba ko bishyura ingendo, ariko ahandi ngo ahabwa kugera ku 20,000$ (hafi miliyoni 30 Frw) ku gutanga inshuro imwe.
Ubwo BBC yamuhataga ibibazo ku kuba arimo kwungukira ku bantu bafite amafaranga yo gutanga, yagize ati: "Sinitaye ku byo abandi batekereza. Nitaye ku cyiza ku bana n'imiryango nkorana na yo."

Ahavuye isanamu, Daniel Bayen
Dan yiyita umuntu utanga intanga kandi akanifuza ko abana bavamo bazamenya ko uwo ari we kuri bo. Atangaza ku mbuga amakuru menshi ajyanye n'ubuzima n'amagara ye.
Ariko hari n'ibyo atavuga. Ibijyanye n'amategeko.
Dan avuga ko atarenze ku mategeko agenga ibi yo mu Bwongereza.
Ibigo by'ubuvuzi bikora izi serivizi bigengwa n'ikigo HFEA, cyashyize amategeko agenga izi serivisi ku rubuga rwacyo ngo abantu basobanukirwe.
HFEA ivuga ko yagaragaje imyirondoro y'abantu benshi batanga intanga mu buryo butemewe kandi yahaye amazina yabo igipolisi.
Iki kigo kivuga ko ibikorwa byose byo gutanga intanga hagamijwe kwibaruka bigakorwa mu buryo kitazi cyangwa n'ibitaro bitabyemerewe, biba bitemewe n'amategeko kandi bigize icyaha.
Kuri wa mugabo Albon ariko avuga ko ayo mategeko atamureba kuko yumvise ko gutanga intanga mu buryo bwite, harimo no guca amafaranga, byemewe n'amategeko.
Ikigo Meta – nyir'urubuga rwa Facebook – cyasabwe gukurikirana ibikorwa by'amatsinda (groups) y'abatanga intanga n'abazikeneye bakorera kuri urwo rubuga, kivuga ko kirimo gukurikirana bene izi mbuga ngo kivaneho ibitajyanye n'amategeko yacyo yose.













