Guinea-Bissau: Amatora ya perezida yasubitswe mu gihe cy'imyaka ibiri

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abayobozi ba gisirikare bayobora Guinea-Bissau basubitse amatora yari ateganyijwe mu cyumweru gitaha ku gihe cy'imyaka ibiri.
Perezida w'inzibacyuho, Gen Horta N'Tam, yatangaje ko amatora ya perezida n'ay'abadepite yari ateganyijwe tariki esheshatu Ukuboza (12), atakibaye, akaba yimuriwe ku wa 26 Ugushyingo (11) 2028.
Iri tangazo rije hashize umwaka umwe gusa igisirikare gifashe ubutegetsi, aho cyari cyasezeranyije gusubiza igihugu mu buyobozi bwa gisivili mu gihe kitarenze amezi 12.
Mu itangazo ryasohowe n'ibiro bya perezida, havuzwe ko isuzuma ry'imyiteguro y'amatora ryagaragaje ko hataraboneka ubushobozi buhagije mu bya tekiniki, ibikoresho ndetse n'amafaranga byo gutegura ayo matora nk'uko byari biteganyijwe.
Iryo tangazo rivuga ko gusubika amatora bizatanga igihe gihagije cyo kuyategura neza mu buryo bwizewe, agakorwa binyuze mu mucyo, aho abakandida bose bazahabwa amahirwe angana.
Ibiro bya perezida byanasubiyemo ko byiyemeje gutegura amatora ya mbere y'inzego z'ibanze muri iki gihugu, ariko ntibyatangaje itariki azaberaho.
Gen Horta N'Tam yarahiriye kuyobora igihugu mu nzibacyuho umunsi umwe nyuma y'uko igisirikare gihiritse ku butegetsi Perezida Umaro Sissoco Embaló mu Ugushyingo 2025.
Iryo hirikwa ryabaye hashize iminsi itatu habaye amatora rusange ndetse umunsi umwe mbere y'uko hatangazwa ibyavuye mu matora by'agateganyo.
Embaló n'uwo bari bahanganye cyane, Fernando Dias, bombi bari batangaje ko ari bo batsinze ayo matora.
Embaló, umaze igihe aba mu buhungiro muri Maroc, mu kwezi gushize yabujijwe gusubira muri Guinea-Bissau n'ubwo yari yatangaje ko ashaka kongera kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu.












