FIFA yerekanye inyandiko zari izo kugurisha imigabane yayo mu gikombe cy'isi ku bashoramari bigenga

ifoto ya Infantino uyoboye FIFA yambaye ikote ry'u mukara ririmo imirongo imanuka inyuma ye hari ibirango bya FIFA
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 4

FIFA yemereye abayobozi bayo kureba inyandiko z'ingenzi zijyanye n'umushinga wahagaritswe wo kugurisha imigabane mu gikombe cy'Isi ku bashoramari bigenga.

Ibi byatangajwe n'umwe mu bantu ba hafi y'urwego ruyobora umupira w'amaguru ku Isi, mu kiganiro yagiranye n'ikigo ntaramakuru AFP ku wa kabiri.

Uwo muntu yagize ati: "FIFA yamenyesheje abagize Inama Nyobozi yayo, barimo ba visi-perezida bose, ko bazemererwa kubona inyandiko z'ingenzi zijyanye n'umushinga wa FIFA Forward Enterprise." Yavugaga ku mushinga wari watanzwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uzwi nka FFE.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) ryemereye abagize Inama Nyobozi yaryo kureba inyandiko z'ingenzi zijyanye n'umushinga wari wahagaritswe wo kugurisha imigabane mu marushanwa y'igikombe cy'Isi ku bashoramari bigenga.

Abagize Inama Nyobozi ya FIFA, bose hamwe bakaba ari 37 barimo Infantino na ba visi-perezida umunani (8), bamenyeshejwe ku wa mbere binyuze mu ibaruwa yoherejwe n'Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafstrom. Iyo baruwa yabasabaga kwigaragaza mu gihe cy'ibyumweru bibiri niba bashaka kureba izo nyandiko imbonankubone, kandi bakazisuzumira ahantu no mu buryo bwihariye bwagenwe. Amakuru avuga ko izo nyandiko zishobora gusomerwa ku cyicaro gikuru cya FIFA giherereye i Zurich mu Busuwisi.

Iki cyemezo cyafashwe ubwo igihe ntarengwa cya tariki ya 2 z'ukwa 11, cyari cyashyizweho n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane w'u Burayi (UEFA), kugira ngo FIFA isubize ibibazo bitandukanye bijyanye n'umushinga wa FFE, cyari kirangiye ku wa mbere.

UEFA ni yo yari iyoboye abatavuga rumwe n'uwo mushinga, watangajwe bwa mbere mu mpera za Nyakanga (7). Uwo mushinga wari gutuma FIFA ifungurira abashoramari bigenga amarembo, bakagira imigabane mu marushanwa akomeye irimo Igikombe cy'Isi.

Gianni Infantino yahise areka uwo mushinga nyuma yo kwamaganwa cyane n'abantu batandukanye.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Gusa UEFA yagejeje ikibazo mu rukiko rwo mu ntara ya Florida muri Amerika, mu rwego rwo gushaka ibimenyetso byazifashishwa mu gutanga ikirego gishobora kuba icyo gushinja Infantino gucunga nabi FIFA mu buryo bushobora kuba icyaha mu Busuwisi.

Nyuma y'inama y'Inama Nyobozi ya FIFA yabaye tariki ya 15 Ukwezi kwa 10, Umunyamabanga Mukuru wa UEFA, Theodore Theodoridis, yoherereje Mattias Grafstrom ibaruwa irimo ibibazo birenga 40 n'ibindi bisabwa bijyanye n'umushinga wa FFE.

Iyo baruwa yanagarutse ku bindi bibazo birimo icyemezo cya FIFA cyo guha Donald Trump igihembo cy'amahoro cya FIFA, ndetse n'icyemezo cyo gukuraho ihagarikwa ry'umukinnyi w'ikipe y'Igihugu y' Amerika, Folarin Balogun, wari wahawe ikarita itukura mu gikombe cy'Isi nyuma y'uko Perezida wa Amerika agize icyo abikoraho.

FIFA ntiyasubije UEFA mbere y'uko igihe ntarengwa kirangira, ivuga ko kubikora muri icyo gihe bitari gushoboka. Infantino ashaka kongera gutorerwa kuyobora FIFA umwaka utaha mu kwa 3.

Igihe ntarengwa ku bandi bashaka guhatanira uwo mwanya ni tariki ya 18 ukwa 11. Gusa kugeza ubu, UEFA ntirabasha kubona umukandida ukomeye kandi yizeye ishobora gushyigikira ngo ahangane na Infantino

Infantino yagize imbaraga ziyongera mu rugendo rwo kongera gutorerwa kuyobora FIFA, nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Asia (AFC) ritangaje tariki ya 23 z'ukwa10 ko rimushyigikiye.

Victor Montagliani yambaye amadarubindi arikumwe na Gianni Infantino mu ifoto imwe bambaye amakote y'ubururu bwijimye
Insiguro y'isanamu, Victor Montagliani (i bumoso) ni umwe mubavugwaho kwiyamamaza kuzahatana na Gianni Infantino mu kuyobora FIFA umwaka utaha

Victor Montagliani, uyobora ishyirahamwe CONCACAF rihuza ibihugu byo muri Amerika ya Ruguru, yari yavuzwe nk'umuntu ushobora kwiyamamaza.

Victor ukomoka muri Canada, ubu afite imyaka 61, yatangaje ko ashaka kongera kwiyamamariza manda nshya yo kuyobora CONCACAF, bikaba bituma bidashoboka cyane ko ahangana na Infantino.

ifoto ya Ramon Vega wahoze atoza Tothenham yambaye ikote ry'umukara n'ishati y'umweru amwenyura nkuri kuvuga
Insiguro y'isanamu, Ramon Vega ateganya kwiyamamariza kuyobora FIFA umwaka utaha

Undi wavuzwe ni Ramon Vega, wahoze akinira amakipe ya Tottenham Hotspur na Celtic ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Busuwisi. Vega yatangaje ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora FIFA, ariko haracyategerejwe kureba niba azabona inkunga ihagije kugira ngo kandidatire ye ishoboke.