Samia yagiye i Moscow atumiwe na Putin
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatangaje ko yerekeje mu Burusiya ku butumire bwa mugenzi we Vladimir Putin mu ruzinduko rwo “gukomeza ubufatanye mu nzego zireba ubuzima bw’abaturage”, nk’uko yabivuze.
Samia yavuze ko abaye perezida wa kabiri wa Tanzania ugiye gusura Uburusiya nyuma ya Mwalimu Julius Nyerere, wagendereye icyo gihugu mu 1969.
Mu Burusiya, Samia yavuze ko azaganira na mugenzi we Putin kandi azitabira inama z’ubucuruzi n’ishoramari kandi ko azamamaza amahirwe aboneka muri Tanzania, no gufungurira ibicuruzwa bya Tanzania isoko ryo mu Burusiya.
Nta perezida uri ku butegetsi mu Burusiya urasura Tanzania kugeza ubu, ariko ibihugu byombi bifitanye umubano kuva mu 1961, na ambasade z’ibi bihugu mu mirwa mikuru yombi.
Uburusiya bumaze igihe burushaho kwiyegereza ibihugu bya Afurika cyane cyane kuva ku butegetsi bwa Donald Trump wa Amerika bwagaragaje kugabanya umubano n’inkunga bahaga ibihugu bya Afurika.
Uburusiya ubu bufite ijambo n’ingufu mu bihugu bimwe byo mu burengerazuba bwa Afurika kandi bugaragaza ubushake bwo kwagura imikoranire n’ibindi bice bya Afurika.
Izindi nkuru wasoma: