Washington igiye kugabanya cyane ambasade zayo muri Afurika zisabirwaho visa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugabanya ambasade zayo muri Afurika zemerewe kwakira ubusabe, kwiga no gutanga visa z’icyo gihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press bibivuga bibikesha amasoko y’amakuru muri leta.
Ayo mabwiriza yemejwe na Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga mu cyumweru gishize, avuga ko ibyo bikorwa bya visa bizakurwa kuri ambasade 50 muri Afurika hagasigara 20 gusa ari zo zibikora, nk’uko AP ibivuga.
Ntabwo hatangajwe igihe ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa.
Kuva kuri manda ye ya mbere, Perezida Donald Trump yashyize imbere impinduka mu bijyanye n’abimukira bajya muri Amerika no kwakira abajya muri icyo gihugu.
Kuri manda ye ya mbere, yagereranyije abimukira bava mu bihugu bya Afurika na Haiti nk’abantu bava mu bihugu yise “imisarane”.
Icyo cyemezo gishya kivugwa n’ibiro ntaramakuru AP gisobanuye ko umubare w’abava mu bihugu bya Afurika bajya muri Amerika ushobora kugabanuka kubera izo ngorane mu gusaba visa.
Ubutegetsi bwa Trump bwagiye buvuga ko bugomba kurwanya abantu bajya muri Amerika bafite visa y’igihe gito ariko bakarenga bakagumayo.
Associated Press ivuga ko ku makuru icyesha inyandiko y’ubutegetsi ambasade za Amerika muri iyi mijyi 20 ya Afurika ari zo zizakomeza gusabirwaho visa y’iki gihugu, iyo ni;
- Abidjan - Ivory Coast
- Accra – Ghana
- Addis Ababa – Ethiopia
- Cape Town – Afurika y’Epfo
- Dakar – Senegal
- Dar-Es-Salaam - Tanzania
- Djibouti – Djibouti
- Johannesburg - Afurika y’Epfo
- Kampala – Uganda
- Kigali – Rwanda
- Kinshasa – DR Congo
- Lagos – Nigeria
- Lome – Togo
- Luanda – Angola
- Malabo - Equatorial Guinea
- Monrovia – Liberia
- Nairobi – Kenya
- Port Louis – Mauritius
- Praia - Cape Verde
- Na Yaoundé muri Cameroon
Izindi nkuru wasoma: