Ubusuwisi bugiye mu matora ya kamarampaka kuri gahunda yo kutarenza abaturage miliyoni 10

Icyapa kirabagirana hanze ya stasiyo itegerwamo gariyamoshi, mu gihe abantu bagenda munsi y'icyapa.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ubukangurambaga bwa oya kuri iyo gahunda burimo ibyapa biriho Donald Trump, Vladimir Putin na Xi Jinping, biburira "kutitandukanya n'Uburayi"
    • Umwanditsi, Imogen Foulkes
    • Yakoze inkuru ari, I Berne, mu Busuwisi
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Igihugu cyaba gishobora gushyiraho umubare ntarengwa w'abaturage bacyo?

Icyo ni cyo kibazo Ubusuwisi buzaba burimo gusubiza ku cyumweru, ubwo abatora bazaba bagana ku biro by'itora mu gufata icyemezo ku cyifuzo kigamije gutuma abaturage babwo batarenga miliyoni 10.

Iyi gahunda ishyigikiwe n'ishyaka 'Parti Populaire' rikomeye ku bya kera, risobanura ko iyi gahunda ari "gahunda irambye" igamije koroshya igitutu ku miturire, kuri serivisi zigenewe abaturage no ku bidukikije.

Leta y'Ubusuwisi, ayandi mashyaka yose akomeye, abakuriye ubucuruzi hamwe n'imiryango iharanira uburenganzira bw'abakozi, bise icyo cyifuzo "gahunda y'akajagari", bavuga ko izatuma ibitaro n'amahoteli bibura abakozi bacyenewe cyane, ndetse ibyo bikangiza umubano wagezweho bigoranye bufitanye n'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), bigatuma iki gihugu, kitaba muri EU, kiba mu kato muri iyi si irimo akaga kenshi.

Abaturage b'Ubusuwisi bariyongereye mu buryo bwihuse guhera mu mwaka wa 2002, ubwo bari miliyoni 7.3. Ubu bageze kuri miliyoni 9.1, 27% byabo bakaba ari abaturage b'abanyamahanga.

Abatora benshi bahangayikishijwe no kuba za gariyamoshi zisigaye ziba zuzuye cyane, amacumbi ahenze ndetse n'ibiciro bikomeje kwiyongera byo kwa muganga.

Amakusanyabitekerezo ya vuba aha aherutse gukorwa agaragaza ko amajwi ashobora kuzaba yegeranye cyane.

Helin Genis na Nils Fiechter bafite byinshi bahuriyeho ariko ibitekerezo byabo, bitandukanye cyane ku kugabanya abaturage b'Ubusuwisi, bigaragaza ukuntu iyi kamarampaka ari ingingo irimo gutuma abantu bacikamo ibice cyane.

Bombi ni abanyapolitike bakiri urubyiruko bo mu Busuwisi bakomoka mu miryango y'abimukira. Fiechter afite imyaka 29 naho Genis afite imyaka 31.

Ababyeyi ba Helin bakomoka muri Turukiya, mu gihe nyina wa Nils ari Umunya-Canada-kazi ndetse Nils afite ubwenegihugu bubiri.

Fiechter arinuba ati: "Ntitugishoboye kugenzura ibintu." Uyu ahagarariye ishyaka 'Parti Populaire' ku rwego rw'akarere mu nteko ishingamategeko ya Berne.

Yongeraho ati: "Abimukira batagenzurwa barimo kwerekeza Ubusuwisi ku gutuma butongera kuba Ubusuwisi ukundi."

Ifoto ngufi ya Nils Fiechter yambaye ikositimu yijimye, ishati y'umweru na karuvati itukura iboneka igice. Arareba muri 'camera'.
Insiguro y'isanamu, Nils Fiechter yemera ko ibibazo bimwe by'Ubusuwisi muri iki gihe biterwa mu buryo butaziguye n'abimukira

Yemera ko ibibazo by'Ubusuwisi, avuga ko birimo "ubucye bw'imiturire [amacumbi], umuvundo w'ibinyabiziga, amashuri yarengewe ubushobozi na serivisi z'abaturage zitagishoboye kubahaza", biterwa mu buryo butaziguye n'abimukira.

Genis, wo mu ishyaka riharanira demokarasi n'imibereho myiza y'abaturage watorewe kuba mu nama nkuru y'umujyi wa Berne, apfobya ibyo bitekerezo, akavuga ko ari ugushakira impamvu aho itari.

Yabwiye BBC News ati: "Si abimukira bagena ibipimo by'amafaranga y'icumbi. Si abimukira bazamura amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza. Si n'abimukira bafata ibyemezo bya politike bijyanye n'imiturire, ibikorwa-remezo cyangwa ishoramari ryo mu mibereho myiza."

Helin Genis yambaye umuringa mu ijosi, indorerwamo na kositimu y'umukara. Arareba muri 'camera'.
Insiguro y'isanamu, Helin Genis avuga ko kugereka ku bimukira bimwe mu bibazo by'Ubusuwisi ari ugushakira ikibazo aho kitari
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yongeraho ko kurebera ibibazo "mu ndorerwamo y'ubwimukira ntibiganisha ku bisubizo, ahubwo biganisha ku macakubiri".

Ku batora batarafata umwanzuro w'ukuntu bazatora, ikibazo cy'ingenzi bibaza ni ukumenya uburyo nyirizina gushyira igipimo ntarengwa ku mubare w'abaturage byakorwamo.

Gushyiraho umubare ntarengwa w'abaturage si ingamba ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cyigeze kigerageza, nubwo Ubushinwa, binyuze muri gahunda ubu bwaretse yo kutarenza umwana umwe ku muryango, bwigeze rwose kugerageza kugabanya umuvuduko wo kwiyongera kw'abaturage babwo.

Icyifuzo cy'Ubusuwisi kivuga ko abaturage babwo batagomba kurenga miliyoni 10 mbere y'umwaka wa 2050, ndetse gitegeka leta gufata ingamba igihe umubare w'abaturage uzaba ugeze kuri miliyoni 9.5.

Gahunda nk'izo zishobora kubamo kugabanya umubare w'abantu bahabwa ubuhungiro mu Busuwisi, no gukuraho uburenganzira bwo kongera guhura kw'imiryango ku bakozi b'abanyamahanga.

Niba umubare ntarengwa wa miliyoni 10 ugezweho, amasezerano mpuzamahanga Ubusuwisi bwashyizeho umukono, arimo n'ay'urujya n'uruza ntakumirwa rw'abantu bwagiranye na EU, byaba ngombwa ko ahagarikwa.

Kuba ibyo bishobora kubaho ni ikintu cyateye ubwoba ishyirahamwe ry'abacuruzi mu Busuwisi, ryitwa Economiesuisse.

Rudolf Minsch, umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu waryo, avuga ko igihe iki cyifuzo cyaba cyemejwe, Ubusuwisi "bushobora kugira ingorane mu mubano wacu n'Ubumwe bw'Uburayi".

Impamvu ni uko EU imaze igihe kirekire iburira ibihugu bitari ibinyamuryango byayo ko bidashobora kugira gutya ngo byihitiremo aho byungukira gusa muri gahunda y'isoko rimwe rya EU, ubundi byirengagize ibyo byiyemeje, birimo nk'urujya n'uruza ntakumirwa rw'abantu.

Minsch arasobanura ati: "EU ni yo kugeza ubu ikiri umufatanyabikorwa mu bucuruzi wa mbere w'ingenzi cyane w'Ubusuwisi." Yongeraho ko biri "mu nyungu yacu kugirana umubano uhamye kandi usobanutse n'umufatanyabikorwa mu bucuruzi w'ingenzi wacu".

Ibyapa bibiri bibangikanye - kimwe kiri ibumoso ni icya yego gihamagarira abantu ku kutarenza miliyoni 10 z'abaturage mu Busuwisi, mu gihe icy'iburyo ari igihamagarira abantu gutora oya, cyamagana iyi gahunda nka "gahunda y'akajagari".
Insiguro y'isanamu, Icyapa cya yego (ibumoso) kivuga ko iyo gahunda iteganywa yo kutarenza abaturage miliyoni 10 ari uburyo bwo kurinda Ubusuwisi, ariko abayirwanya (icyapa cy'iburyo) bavuga ko ari "gahunda y'akajagari"