Umujyi wo munsi y'ubutaka muri Turkiya watuwe n'abaturage 20.000

 Umujyi wo munsi y'ubutaka

Ahavuye isanamu, RalucaHotupan/Getty Images

    • Umwanditsi, Geena Truman
    • Igikorwa, Features correspondent
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 5

Umuyaga mwinshi wahuhaga umucanga mu kirere ubwo nanyuraga mu kibaya cya Kapadokiya. Imisozi y'umutuku n'umuhondo yari iteye neza ahantu hatukura, kandi hari imisozi mirebire cyane.

Hari hakonje, ubundi hagashyuha kandi hari umuyaga mwinshi, ariko ni ahantu nyaburanga hari hatangaje cyane.

Hashize imyaka 1,000, iki kirunga gihindagurika cyane cyashushanyije imisozi ikikije imiterere yacyo isa n'iy'ibihumyo, ubu kikaba gikurura abashyitsi babarirwa muri za miriyoni muri ako gace ko muri Turkiya.

Ariko muri aka gace, hari igitangaza cyari kimaze ibinyejana byinshi cyihishe; umujyi wo munsi y'ubutaka washoboraga guhisha aho abantu barenga 20.000 mu gihe cy'amezi menshi.

Umujyi wa kera wa Elengubu, uzwi muri iki gihe nka Derinkuyu, wacukuwe muri metero zisaga 85 munsi y'ubuso bw'Isi, ufite imiyoboro irenga 18.

Uyu mujyi munini cyane wo munsi y'ubutaka ku isi, watuwemo n'abantu hafi buri gihe mu myaka ibihumbi n'ibihumbi, igihe kimwe wategekwaga n'Abanyafrigiya kugeza ku Baperesi hanyuma nyuma y'aho abakristu bo mu gihe cya Byzantine.

Ariko, uyu mujyi waratereranywe mu myaka ya 1920 ubwo Abagereki b'Abakapadokiya batsindwaga mu ntambara y'Abagereki n'Abaturkiya maze bagahungira mu Bugereki.

Ntabwo ari ibyumba byayo bisa n'ubuvumo gusa bikwirakwiriye ahantu hanini, kuko bivugwa ko ariho indi mijyi mito irenga 200, ndetse hakaba hari inzira zitandukanye zo munsi y'ubutaka nazo zavumbuwe muri ako gace zishobora guhuzwa n'iyi miyoboro, bigatuma habaho umuyoboro munini wo munsi y'ubutaka.

Dukurikije uko umuyobozi wanjye Suleman abivuga, Derinkuyu "yavumbuwe" mu 1963 n'umuntu utazwi wo mu gace k'iwabo nyuma yo gutakaza inkoko ye.

Ubwo yari arimo kuvugurura inzu ye, inkoko zaratorotse zinyuze mu mwobo muto wakozwe mu gihe cyo kuvugurura ntizongeye kuboneka ukundi.

Nyuma yo gukora iperereza ryimbitse no gucukumbura gato, Umuturukiya yavumbuye inzira yari yijimye.

Yaje kugaragara ko ari yo nzira ya mbere mu nzira zirenga 600 zabonetse mu nzu z'abantu yerekeza mu mujyi wa Derinkuyu uri munsi y'ubutaka.

Derinkuyu ifite ingazi 18 n'imiyoboro ifite ubujyakuzimu bwa metero 85

Ahavuye isanamu, RalucaHotupan/Getty Images

Insiguro y'isanamu, Derinkuyu ifite ingazi 18 n'imiyoboro ifite ubujyakuzimu bwa metero 85
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Itariki nyayo y'iyubakwa ry'aho hantu ntiramenyekana, ariko bamwe bavuga ko hashobora kuba hari mu mwaka wa 370 Mbere ya Yesu, igitabo cya mbere cyanditswe kigaragara ko cyanditswe mu mateka.

Muri icyo gitabo, avuga abantu bo muri Anatoliya, mu karere ka Kapadokiya cyangwa hafi yaho, batuye munsi y'ubutaka mu nzu z'ibirunga aho kuba mu nzu zo mu buvumo zizwi cyane muri ako karere.

Nk'uko Andrea DeGiorgi, umwalimu wungirije w'ubumenyi bw'umuco muri Kaminuza ya Leta ya Florida abivuga, Kapadokiya ikwiriye cyane ubu bwoko bw'ubwubatsi bwo munsi y'ubutaka kubera ibura ry'amazi mu butaka n'urutare rwayo rworoshye kubogora.

Yagize ati: "Imiterere y'aka karere ni myiza cyane mu gucukura munsi y'ubutaka," asobanura ko ubutaka bw'ibumba bwari kuba bworoshye kubucukura hakoreshejwe ibikoresho byoroshye nk'amasuka n'amashoka.

Ariko, birashoboka ko igice kinini cy'umujyi cyubatswe n'abubatsi b'abahanga cyane mu gihe cy'icyuma bari bashoboye kubaka inyubako ndende zo munsi y'ubutaka.

DeGiorgi yasobanuye agira ati: "Abanya-Frigiya bari bamwe mu bwami bwa mbere bwa Anatolia. Nubwo bigoye kubisobanura, ubwami bwabo bwagutse bugera no mu gice kinini cya Anatolia y'iburengerazuba n'iyo hagati, harimo n'akarere ka Derinkuyu."

RalucaHotupan/Getty Images

Ahavuye isanamu, RalucaHotupan/Getty Images

Insiguro y'isanamu, Igice cy'umujyi wa Derinkuyu

Derinkuyu ishobora kuba yarakoreshejwe mu kubika ibicuruzwa bitandukanye, ariko intego yayo nyamukuru yari ubuhungiro bw'agateganyo bw'abacengezi b'abanyamahanga, kuko Kapadokiya yabonye ingoma zikomeye zihoraho mu binyejana byinshi. DeGiorgi yasobanuye ati: "Uruhererekane rw'ubwami n'ingaruka zabwo ku butaka bwa Anatolia bisobanura ukwiyongera bw'imiturire yo munsi y'ubutaka nka Derinkuyu.

Mu gihe cy'ibitero by'Abayisilamu bo mu kinyejana cya 7 [by'Ubwami bwa Byzantine bwari bwiganjemo abakirisitu] niho iyi miturire yakoreshejwe byuzuye."

Nubwo Abanyafrigiya, Abaperesi, n'Abaselejuki, hamwe n'abandi, bose batuye muri ako gace kandi bagura umujyi wo munsi y'ubutaka mu binyejana byakurikiyeho, abaturage ba Derinkuyu bariyongereye cyane mu gihe cya Byzantine, abaturage bagera ku 20.000 batuye munsi y'ubutaka.

Uyu munsi, ushobora kwibonera imiterere nyayo y'iyi nyubako ya neo-classical uyisuye ku giciro cya lira 60 za Turukiya (£2.80).

Ubwo namanukaga mu miyoboro y'amazi yanduye kandi mito, inkuta zitangiye gusenyuka kubera gukoreshwa igihe kirekire, numvise imbaraga z'ikoranabuhanga rigezweho zakoreshwaga muri iyo myaka mbere yuko ikoranabuhanga ritera imbere kugeza aho rimeze muri iki gihe.

Amabuye y'urumuri yacanwaga mu buryo budasobanutse neza n'urumuri rw'amatara, yafungaga imiryango iri hagati ya buri ngazi 18 kandi yari yimukanwa gusa imbere. Utwobo duto tw'uruziga twari hagati muri izi nzugi ndende twatumaga abaturage batera amacumu ku bateye mu gihe bari mu mutekano mu karere kabo.

Buri rwego rw'uyu mujyi rwari rwakozwe neza kugira ngo rukoreshwe mu buryo bwihariye. Amatungo yari acumbitse mu biraro hafi y'umuryango kugira ngo agabanye impumuro mbi n'imyuka mibi ituruka ku nka, ndetse no kugabanya

Imbere mu mujyi hari amazu yo guturamo, aho guteka, amashuri n'aho guteranira.

 Derinkuyu ifite amarembo, arenga 600 mu mazu y'abantu ku giti cyabo

Ahavuye isanamu, RalucaHotupan/Getty Images

Insiguro y'isanamu, Derinkuyu wari ufite amarembo, arenga 600 mu mazu y'abantu ku giti cyabo

Ariko igitangaje kurushaho ni uburyo bugoye bwakoreshejwe bwo kwinjiza umwuka mwiza wo guhumeka n'uburinzi bwiza bwari guha umujyi wose umwuka mwiza n'amazi meza. Mu by'ukuri, bikekwa ko iyi imyubakire y'uyu mujyi wa cyera wa Derinkuyu yatekereje kuri ibi bintu bibiri by'ingenzi.

Imyoboro irenga 50 y'ubuhumekero, yatumaga umwuka unyura hagati y'amazu menshi yo mu mujyi n'inzira zanyuraga muri za salon, zakwirakwijwe mu mujyi wose kugira ngo hirindwe igitero cyashoboraga kubicha hakoreshejwe kubuza umwuka winjira muri uyu mujyi.

Nubwo iyubakwa rya Derinkuyu ryari ritangaje cyane, si wo mujyi wonyine uri munsi y'ubutaka muri Kapadokiya.

Muri rusange hari imijyi ifite ubuso bwa kilometero kare 445, ikaba ariyo mijyi minini cyane mu mijyi 200 iri munsi y'ubutaka bwa Anatolia.

Hariho kandi ibikorwa remezo bikomeye by'ibikoresho by'ubutabazi byo gufasha mu gihe habayeho ikibazo icyo ari cyo cyose.

Ariko amabanga yo mu butaka bwa Kapadokiya ataramenyekana neza. Mu 2014, umujyi mushya kandi ushobora kuba munini wo munsi y'ubutaka wavumbuwe munsi y'akarere ka Nevsehir.

Amateka y'uko abantu bari batuye mu gace ka Derinkuyu atangira mu 1923 ubwo Abagereki b'Abakapadokiya bimukaga.

Nyuma y'imyaka irenga 2,000 uyu umujyi ushobora kuba wari uriho.

Isi ya none yari yaribagiwe ko hariho uyu mujyi kugeza igihe inkoko z'inzererezi zinjiye muri ako gace zigatangira guhigwa na ba nyirazo, iyi yabaye intandaro yo kuvumburwa kuyu mujyi no kuba kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo muri Turukiya.