Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yitezwe kuvuga ko bwahombeye mu kuva mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi kurusha kunguka
- Umwanditsi, Becky Morton
- Igikorwa, Umunyamakuru kuri politike
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 4
Biteganyijwe ko Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Andy Burnham aza kuvuga ko igihugu cye cyahombye byinshi kurusha ibyo cyungutse nyuma yo kuva mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU), ibizwi nka Brexit, mu ijambo avuga kuri uyu wa mbere, mbere y'inama izahuza Ubwongereza n'uwo muryango izabera i Buruseli mu mpera y'iki cyumweru.
Mu ijambo ageza ku bitabiriye ibirori bibera i London (Lord Mayor's Banquet), Burnham aragereranya amasezerano Ubwongereza bwagiranye na EU nyuma ya Brexitn'ukuntu abantu bahuriza ku gushimagiza ikintu kandi babizi ko kitari cyo kubera ko badashaka kwitandukanya na benshi bagishyigikiye, avuga ko kuva muri uwo muryango mu buryo bwokwitandukanya cyane n'ibigo byawobyashyizeho inzitizi ku bucuruzi, mu gihe isezerano ryo "kwisubiza ububasha bwo kwifatira ibyemezo" ritigeze rigerwaho.
Burnham arashaka kugirana amasezerano mashya n'uwo muryango ku bijyanye n'ibiribwa, ingufu n'urujya n'uruza rw'urubyiruko, mu nama iteganyijwe ku wa gatanu.
Burnham yavuze ko ayo masezerano ashobora kugirira impande zombi akamaro.
Ishyaka ry'abatsimbaraye ku bya kera(Conservateurs), ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko ishyaka ry'abakozi (Labour), riri ku butegetsi, ririmo "kugarura Ubwongereza mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayirwihishwa, binyuze mu mavugurura y'imikoranire iteruye n'uwo muryango".
Biteganyijwe ko Burnham azavuga ati: "Bimeze nk'inkuru y'umwami wambaye ubusa, aho nta muntu n'umwe ushaka kuvuga ukuri kugaragarira buri wese. Jyewe ndavuga ibyo mbona. Mu by'ukuri, umwami nta cyo yambaye.
"Uburyo Brexit yashyizwe mu bikorwa ntibwatanze umusaruro. Twahombye byinshi kurusha ibyo twungutse."
Minisitiri w'Intebew'intebeavuga ko ashaka kuvugurura umubano w'Ubwongereza n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi. Ariko ashimangira ko atavuga ko icyemezo cyo kuva muri uwo muryango cyari kibi, ahubwo ko uburyo byakozwemo ari bwo bwari ikibazo.
Azavuga ko amasezerano ayo ari yo yose azagirana n'uwo muryango agomba gutsinda ikizamini yise "Makerfield test", kigamije kureba niba azana impinduka zifatika mu buzima bwa buri munsi bw'abaturage, kandi akagera ku rwego rwegereye ibyo abantu batekerezaga ko batoye mu matora ya kamarampaka yo mu 2016.
Burnham kandi ateganyijwe kongera gushimangira ko yubahiriza ibyo ishyaka ry'abakozi ryasezeranyije mu nyandiko yaryo y'ibyo rizakora mu gihe cy'imyaka itanu, mbere y'amatora rusange yo mu 2024.
Muri byo harimo ko Ubwongereza butazasubira mu isoko rusange ry'Uburayi (Single Market), mu ihuriro rya gasutamo (Customs Union), cyangwa ngo bwemere ubwisanzure busesuye bw'abaturage bwo kujya gutura no gukorera mu bihugu bigize uwo muryango.
Azavuga ko amahirwe yo kugirana amasezerano mashya ari inyungu ku mpande zombi kandi ko agaragaza "uburyo bushya bwo gukorana".
Ati: "Ntabwo ari uguhangana. Ntabwo ari ugukomeza gusenya ibiraro biduhuza. Ahubwo ni ugukorana mu buryo bwubaka kandi bwiza, tugaragaza ko dushobora guhuriza hamwe imbaraga mu guhangana n'ibibazo duhuriyeho."
Burnham yanze ko habaho impinduka zikomeye mu mubano w'Ubwongereza n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi mbere y'amatora rusange ataha.
Icyakora, yagaragaje ko ashaka gusuzuma ibyiza n'ibibi by'uburyo butandukanye Ubwongereza bushobora gukoresha mu kugena umubano wabwo w'igihe kirekire n'uwo muryango.
Uwahoze ari minisitiri w'intebe, Sir Keir Starmer, yagiranye amasezerano n'uwo muryango muri Gicurasi(5) 2025, arebana n'uburobyi, ubucuruzi n'ibindi.
Inama yo muri iki cyumweruizaba umwanya kuri guverinoma y'Ubwongereza wo gushaka kumvikana ku zindi mpinduka.
Ubwongereza n'umuryango w'ubumwe bw'uburayi bamaze kumvikana ku mushinga w'amasezerano agamije gukuraho igenzura ryashyizweho nyuma ya Brexit ku biribwa n'ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.
Imishinga y'andi masezerano ajyanye n'ubucuruzi bw'ibyuka bihumanya ikirere, ndetse na gahunda izaha urubyiruko amahirwe yo kujya mu bindi bihugu bigize uwo muryango gukora no gutembera, na yo yamaze kugezwa ku bihugu bigize EU.
Umuyobozi wungirije w'Ishyaka ry'aba "conservateurs", Alex Burghart, yavuze ko aho gukemura ikibazo cy'amafaranga agenda yiyongera akoreshwa mu mfashanyo z'imibereho, kuzahura ubukungu no gutera inkunga ibikenewe mu rwego rw'ingabo, Burnham arimo gutegura guha EU andi mafaranga kugira ngo arangaze abaturage ku bibazo ishyaka rye ryateje.
Ishyaka rya Liberal Democrats ryavuze mu ntangiriro z'uku kwezi ko umushinga w'amasezerano ku bicuruzwa by'ibiribwa ari "igisubizo cy'agateganyo, aho kuba igisubizo kirambye".
Ryavuze kandi ko igisubizo nyacyo ari uko Ubwongereza bwongera kwinjira ku isoko rusange ry'Uburayi kandi bukagirana ubumwe bwa gasutamo n'uwo muryango.
Ishyaka rya Reform UK ryavuze ko imwe mu nyungu z'ingenzi za Brexit ari uko Ubwongereza butagihatirwa "kubahiriza amategeko y'Uburayi adafite ishingiro", rinavuga ko uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kongera guhuza amategeko y'Ubwongereza n'ay'uwo muryango bushobora kugira ingaruka mbi kuri politiki y'ubucuruzi bw'icyo gihugu.
Ishyaka rya Green Party ryo mu Bwongereza ryo ryasabye ko igihugu cyongera kwinjira mu ihuriro rya gasutamo ry'Uburayi. Umuyobozi waryo, Zack Polanski, yari aherutse kuvuga ko gusubira mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi mu buryo bwuzuye ari byo byaba igisubizo cyiza kurusha ibindi byose ku gihugu cy'Ubwongereza.