Rwanda: Inkongi y'umuriro yibasiye isoko rya Gisozi iteza igihombo cya miliyari z'amafaranga
- Umwanditsi, Jean-Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 2
Inkongi y'umuriro yadutse mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru yibasiye igice kinini cy'isoko ry'ibikorwa by'ubukorikori rya Gisozi mu Mujyi wa Kigali, itwika amaduka menshi n'ibicuruzwa bifite agaciro gakomeye.
Igice cyangiritse cyane ni igikorerwamo ibikorwa by'ububaji, amaduka acuruza ibikoresho by'ubwubatsi ndetse n'ububiko bw'imbaho. Kugeza mu masaha ya saa sita z'amanywa, umuriro wari utarazima burundu nubwo wari wamaze gukumirwa n'imodoka nyinshi z'abashinzwe kuzimya umuriro.
Mu masaha ya saa tatu za mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, umuriro wari watangiye kugabanuka, ariko imodoka zizimya umuriro zakomeje kumena amazi menshi ku bisigazwa by'inyubako zari zubakishijwe amabati n'ibyuma. Ibicuruzwa byinshi byari bimaze gushya biba umuyonga, ndetse n'ibyuma bimwe byari byangiritse ku buryo byahinduye isura.
Abahakorera twavuganye bavuga ko igice cyacururizwagamo ibikoresho by'ubwubatsi ndetse n'ibishyirwa mu mazu byo kuyongerera ubwiza nk'amarangi, ari cyo cyangiritse cyane kubera uno muriro wadutse mu ma saa munani z'urukerera.
Umwe mu bacuruzi, wasabye kudatangazwa amazina ye, wazengaga amarira mu maso imbere y'ibicuruzwa bye byahindutse umuyonga, yavuze ko yamenye iby'inkongi mu rukerera ahita yihutira kugera ku Gisozi. Yahasanze abashinzwe kuzimya inkongi bafatanyije n'abaturage mu bikorwa by'ubutabazi.
Yagize ati: "Biragoye kumenya neza ingano y'igihombo nkiri kubona kuko umuriro utarazima burundu kandi n'iperereza ritararangira. Ariko nk'uko mubibona, nta kintu na kimwe cyarokotse. Nari mfite iduka ricuruza ibikoresho by'ubwubatsi n'ububiko bubiri, byose byahiye."
Uyu mucuruzi yavuze ko agereranya igihombo yatewe n'iyi nkongi na miliyari imwe n'igice z'amafaranga y'u Rwanda.
Muri rusange, igice kinini cy'amaduka acuruza ibikoresho by'ubwubatsi, ibyuma, ibikoresho byo kurimbisha inzu n'ibindi bifatwa n'umuriro ku buryo bworoshye ni cyo cyahitanywe n'iyi nkongi.
Nubwo kugera saa sita z'amanywa imodoka zizimya umuriro zari zigikomeje ibikorwa byo kuzimya, umuriro ntiwari ukigaragara hejuru. Icyakora, bamwe mu bacuruzi bavugaga ko batarizera neza ko wazimye burundu.
Uwitwa Eric Shema, umwe mu bacuruzi bakora muri aka gace, yavuze ko yatakaje ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda, hiyongereyeho ububiko bwari bufatanye n'iduka yacururizagamo.
Yagize ati: "Bampamagaye mu ma saa cyenda z'ijoro kuko jye sinjya nzimya telefoni. Nahise nihutira kuhagera ariko nsanga umuriro ukaze cyane. Ntabwo nashoboraga kwinjira ngo ngire icyo nkuramo. Turashimira Leta yohereje imodoka zizimya umuriro kuko iyo zitaza, ubu tuba tuvuga indi nkuru."
Ku ruhande rwa Maniraguha Eugene, we yavuze ko yagize amahirwe kuko inkongi yakumiriwe itarafata inzu ye acururizamo ibikoresho by'ubwubatsi. Nasanze yicaye hanze hagati y'ibikjoresho yari yashoboye gusohora. Nubwo ibye bitahiye, yavuze ko umutima utarasubira mu gitereko ndetse ko afatanyije agahinda na bagenzi be b'abacuruzi avuga ko bahombye za Miliyari
Yagize ati: "Abapolisi n'abaturage bafatanyije gukumira umuriro kugira ngo utagera hano. Ariko ntiturizera neza ko wazimye burundu kuko bishoboka ko hari ahantu ugishya munsi y'ibikoresho birunze. Hari n'imbaho nyinshi n'ibindi bikoresho bishobora gukomeza kwegeranya ubushyuhe."

Uretse abashinzwe kuzimya umuriro, muri aka gace hari hanakorera abapolisi benshi n'abashinzwe iperereza, bari gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Kugeza ubu, agaciro nyakuri k'ibyangiritse ntikaramenyekana, ariko abacuruzi bavuga ko igihombo gishobora kugera kuri miliyari nyinshi z'amafaranga y'u Rwanda.
Si ubwa mbere aka gace ka Gisozi gafatwa n'inkongi. Imiterere y'ibikorwa bihakorerwa ikunze kuvugwa nk'imwe mu mpamvu zituma umuriro ukwirakwira vuba. Hakorerwa ibikorwa bifitanye isano n'imbaho, ibyuma, amarangi n'ibindi bikoresho bishobora gufatwa n'umuriro ku buryo bworoshye.
Abakorera muri iki cyanya bavuga ko hakenewe igisubizo kirambye kugira ngo hakumirwe inkongi zikomeje kuhibasira. Banagaragaza impungenge ko mu gihe umuriro wakaza kurushaho, ushobora no kugera mu bice bituwemo n'abaturage.
Mu gihe gishize, umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kwimura ibi bikorwa. Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana igihe icyo gikorwa kizatangirira cyangwa aho iri soko rizimurirwa.












