IKIBIRIRAHO, Iran yateye ibigo by'Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y'amakuru ko igitero cy'Amerika cyishe batanu mu bukwe
Iran yagabye ibitero ku bigo bya gisirikare by'Amerika byo muri Iraq na Jordan, nkuko bitangazwa n'ibitangazamakuru bya leta ya Iran n'ingabo za Jordan.
Iran yateye ibigo by'Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y'amakuru ko igitero cy'Amerika cyishe batanu mu bukwe
Ahavuye isanamu, Reuters
Insiguro y'isanamu, Amato aboneka mu Muhora Hormuz ku ruhande rwo muri Oman muri iki cyumweru
Iran yagabye ibitero bya misile n’iby’indege
nto z’intambara zitajyamo umupilote (drone) ku hantu hari ibikorwa by’Amerika muri
Jordan, Kuwait, Iraq na Bahrain, nyuma yuko ku wa kabiri ingabo z’Amerika
zisubukuye ibitero kuri Iran.
Umuryango utabara
imbabare wa Croissant-Rouge, ishami ryawo ryo muri
Iran, wavuze ko igitero cya misile cy’Amerika cyishe abantu batanu, barimo umwana,
ubwo ibisigazwa by’ibyuma bivuye kuri misile byituraga ku rugo rwari ruri
kuberamo ibirori by’ubukwe i Sirik
mu majyepfo ya Iran.
Wongeyeho ko abantu barenga 50 bakomeretse.
Ingabo z'Amerika zavuze ko zizi ayo makuru ariko
ko zitajya na rimwe zirasa ku basivile.
Bimwe mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika
(CENTCOM) byavuze ko ibyo bitero kuri Iran bikurikiye
“ibitero biherutse kugeragezwa” n’umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran (IRGC) ku
mato y’ubucuruzi mu Muhora wa Hormuz.
Umutwe wa IRGC wavuze
ko Amerika “izicuza” ibyo bitero. Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatatu, uwo mutwe
wari wamaze kohereza urukurikirane rwa misile zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ ku
kigo cy’abasirikare b’aba ‘Marine’ (barwanira mu mazi no ku butaka) cy’i Aqaba
muri Jordan, mu kwihorera kuri icyo gitero cy’Amerika cy’i Sirik, nkuko
bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Tasnim byo muri Iran bigenzurwa na leta mu buryo
bw’igice.
Ingabo za Jordan
zavuze ko zasamye misile ‘ballistic’ 13, 10 muri zo zikaba zashenywe, mu gihe
eshatu zaguye mu duce twitaruye. Nta bantu bishwe cyangwa bakomerekejwe n'icyo gitero cya Iran.
Mu yandi makuru,
ingabo za Kuwait (Koweït) zavuze ko ubwirinzi bwazo bw’ikirere bwari burimo
gusubiza ku bitero bya misile bya Iran mu gitondo cyo ku wa gatatu.
Ibiturika byinshi
byanatangajwe muri Bahrain nyuma y’ibitero bya Iran, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru
bya leta ya Iran.
Ubwo ibitero by’Amerika
byatangazwaga ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, Perezida w’Amerika
Donald Trump yaburiye ko Iran izakubitwa nanone "cyane kandi ku kigero cyo hejuru cyane" niramuka yihoreye.
Nyuma y'igihe kigera hafi ku kwezi nta bitero igaba kuri Iran, Amerika yasubukuye ibitero kuri Iran mbere yaho muri iki cyumweru, ubwo
ingabo z'Amerika zarasaga ku ntwaro ebyiri zohereza rokete zakoreshwaga mu gutega ibisasu bya mine mu Muhora wa Hormuz.
Icyo gihe, Iran yihoreye irasa misile ku bibuga by’indege
bya gisirikare by’Amerika muri Jordan ndetse yohereza 'drone' kuri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Amerika na Israel byagabye ibitero byinshi
kuri Iran ku itariki ya 28 Gashyantare (2) uyu mwaka. Iran yasubije igaba
ibitero kuri Israel, ku bigo bya gisirikare by’Amerika byo mu Kigobe cy’Abarabu,
ndetse urebye yafunze Umuhora wa Hormuz ibuza amato kuhanyura.