Perezida wa Ukraine Volodymyr
Zelensky yavuze ko indege nto y’intambara itajyamo umupilote (izwi nka ‘drone’)
y’Uburusiya yarashe icyicaro gikuru cya televiziyo yo muri Ukraine kiri mu
murwa mukuru Kyiv ku wa kabiri, ikomeretsa abantu nibura batanu mu gihe abanyamakuru bari
barimo batangaza amakuru mu buryo bw’ako kanya.
Zelensky yavuze ko
icyo gitero cyabaye ku manywa ari “icyiciro gishya mu iyonona ry’Uburusiya”.
Amafoto yatangaje agaragaza inyubako yahirimye igice kimwe cyayo.
Abantu nibura batanu
biciwe mu bitero by’Uburusiya kuri Kyiv. Abategetsi bavuze ko ikindi gitero
kuri gariyamoshi itwara abagenzi mu majyepfo ya Ukraine cyishe umukozi w’umugore.
Mbere, ibi bihugu byombi byari byemeranyije guhagarika ibitero ku mirwa
mikuru yabyo mu gihe cy’iminsi itatu, ubwo intumwa za Perezida w’Amerika Donald
Trump zasuraga umurwa mukuru Moscow w’Uburusiya na Kyiv mu mpera y’icyumweru
gishize.
Israel yasubizanyije uburakari ku bihano Ubwongereza bwayifatiye mu bice yigaruriye muri Palestine
Ahavuye isanamu, EPA
Insiguro y'isanamu, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza yatangaje ibyo bihano ku wa kabiri ari mu nteko ishingamategeko, umutwe w'abadepite
Ubwongereza bwatangaje
ibihano ku bice Israel yigaruriye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Palestine byo mu karere ka West Bank (Cisjordanie),
bushinja leta ya Israel kwirengagiza nkana "imeneshwa ry’ubwoko” rikorerwa Abanye-Palestine rikozwe n’abigaruriye
ubwo butaka bakabuturaho.
Minisitiri w’ububanyi
n’amahanga w’Ubwongereza Ed Miliband yavuze ko iki cyemeazo kibaye “intangiriro
y’uburyo bushya” ku makimbirane hagati y’Abanye-Palestine n’Abanya-Israel,
uburyo “butamagana gusa akarengane n’akababaro ahubwo bunagira icyo bukora”.
Minisitiri w’ububanyi
n’amahanga wa Israel Gideon Saar yasubije amushinja gukwirakwiza “ikinyoma
kirenze ukwemera”, ndetse yatangaje ingamba zo guhangana n’Ubwongereza, zirimo
gufunga ibiro by’ubuhagarariye (consulat) muri Yeruzalemu y’Uburasirazuba.
Ibyo bihano byatangajwe
hamwe n’Ubufaransa na Canada. Mu itangazo bihuriyeho byasohoye, byavuze ko icyo
gikorwa “kibaye indi ntambwe ikomeye itewe mu buryo bwacu bwo kurinda igisubizo
[umuti] gishingiye kuri leta ebyiri”.
Gutura ku butaka wigaruriye ni ikintu kinyuranyije n’amategeko
mpuzamahanga, ndetse urugomo rukorerwa Abanye-Palestine rukozwe n’abigaruriye
ubutaka bwabo bakabuturaho rwariyongereye muri West Bank mu mezi ya vuba aha ashize.
Ingabo z’Amerika ku wa kabiri zarashe amato atanu ya Iran atwara ibikomoka kuri peteroli, bumwe burarohama, mu gusubiza ku kuba
Tehran yarashe ubwato bw’intambara bw’Amerika inshuro ebyiri, nkuko byatangajwe na bimwe mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika
(CENTCOM).
CENTCOM yongeyeho ko
amato ane ya Iran atwara ibikomoka kuri peteroli afitanye isano n’umutwe
wihariye wo mu ngabo za Iran witwa IRGC yo mu Kigobe
cya Oman na yo yarashwe, hamwe n’ubundi bwato bw’ibikomoka kuri peteroli bwari
buri hafi y’ikirwa cya Kharg, ahantu h’ingenzi habikwa ibikomoka kuri peteroli hari
ku nkombe ya Iran yo ku Kigobe.
Tehran yasubije igaba
ibitero by’ibisasu bya misile ku kigo cya gisirikare cy’Amerika cyo muri Jordan
(Jordanie), nubwo Jordan yavuze ko yahanuye 18 muri misile 20 za Iran ikoresheje
ubwirinzi bwayo bw’ikirere.
Ibitero byo
kwihimuranaho hagati y’ibyo bihugu bibiri byafashe indi ntera mu cyumweru
gishize, nyuma y’amezi arenga atandatu Amerika na Israel bigabye ibitero kuri
Iran ku itariki ya 28 Gashyantare (2) uyu mwaka.
Umuvugizi w’ingabo za
Jordan yavuze ko ebyiri muri misile Iran yarashe zerekeza kuri Jordan zaguye mu
duce tudatuwemo.
Nyuma yo kuburira ko uzagaba ibindi bitero
byo kwihorera, ku wa gatatu umutwe wa IRGC wavuze ko wagabye ibitero ku mato
abiri y’Amerika, amato umunani y’ibikomoka kuri peteroli n’amato 10 “atubarihiza
amategeko” yageragezaga kunyura mu muhora wa Hormuz, nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru
cya leta ya Iran.
Ubu bushyamirane bwongeye kwiyongera nyuma
yuko Iran irashe ubwato bw’intambara bw’Amerika ikoresheje misile zo mu bwoko
bwa ‘ballistic’, CENTCOM ikaba yavuze ko “bwavuwemo neza” n’abari baburimo.
CENTCOM yongeyeho ko nta basirikare b’Amerika bagize icyo baba muri ibyo
bitero.
Mu gusubiza, Amerika
yavuze ko amato atanu ya Iran atwara ibikomoka kuri peteroli yarashwe n’Amerika yari “amwe mu itsinda ry’agaciro ka za miliyari nyinshi z’amadolari ritera
inkunga IRGC n’imitwe yitwaje intwaro ikoreshwa na yo yo mu karere”.