Koreya y'Epfo yatumijeho ambasaderi wayo muri Ukraine kubera ubushyamirane bushingiye ku mfungwa zo mu ntambara
Koreya y’Epfo yavuze ko yatumijeho ambasaderi wayo muri Ukraine, ibi bikaba ari ugufata indi ntera kw'ubushyamirane bwo muri dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Byatangiye mu kwezi gushize ubwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangazaga ko leta ye yohereje muri Koreya y’Epfo abasirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafashwe.
Koreya y’Epfo ivuga ko Ukraine yarenze ku masezerano yo kugira ibanga uko kohereza abo basirikare ariko ibiro bya Zelensky bishimangira ko nta masezerano yo kubigira ibanga yabayeho.
Abo basirikare babiri ba Koreya ya Ruguru, bari bari mu babarirwa mu bihumbi b’icyo gihugu bafashaga Uburusiya mu ntambara yo muri Ukraine, mbere bari babwiye ibitangazamakuru byo muri Ukraine ko bifuzaga koherezwa muri Koreya y’Epfo.
Muri Nzeri (9) uyu mwaka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Koreya y’Epfo Park Yoon-joo yari yagejeje ku mudipolomate uhagarariye Ukraine muri Koreya y’Epfo, Andrii Vieshkin, aho leta ye ihagaze ndetse no kwinubira ku mugaragaro ibyabaye.
Na mbere yaho muri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo Cho Hyun yavuze ko yakiriye gusaba imbabazi kuvuye kuri mugenzi we wa Ukraine ariko yongeraho ko uko gusaba imbabazi kutageze ku byo Koreya y’Epfo yari yiteze, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo abivuga.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine, Heorhii Tykhyi, yasohoye itangazo ku wa kane avuga ko “dipolomasi ikwiye gushyirwa imbere kurusha amarangamutima”.
Yagize ati: “Nubwo Seoul yafashe icyemezo cyo gutumizaho ambasaderi wayo, Ukraine ikomeje kuba yiteguye gusubizaho ibiganiro byubaka – nubwo byafata igihe.”
Izindi nkuru wasoma: