RDC: Ihuriro C64 rirasaba umuryango w’Ubumwe bw'Uburayi gushyigikira ibiganiro bihuza abanyekongo bose
Ihuriro C64 ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) rirashishikariza Ubumwe bw’Uburayi (EU) gushyigikira 'bihagije' ibiganiro bya politike byo mu gihugu bihuza Abanyekongo bose.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa radiyo y’Abafaransa (RFI), abayobozi b’iryo huriro babisabye mu nama bagiranye n'abashinzwe akarere ka Afurika yo hagati muri SEAE (Urwego rwa EU rushinzwe ibikorwa byo hanze), yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, ku wa kane tariki ya 29 Ukwakira.
Abayobozi ba C64 banenze icyo babona nk'ukutajyana kw'imvugo n'ibikorwa bya dipolomasi y'Ubumwe bw'Uburayi. Bavuga ko n'ubwo uwo muryango uhora ushimangira ko Afurika ari umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri wo, kugeza ubu ibikorwa bifatika byo gushyigikira demokarasi muri RDC bikiri bike.
Martin Fayulu, umwe mu bayobozi b’iryo huriro, yagize ati: "Icyo mudakora ni ukwamagana ihonyorwa rikomeje kandi rishingiye kuri gahunda y'uburenganzira bwa muntu. Icyo mudakora, ni ukwamagana umugambi wo kurenga ku Itegeko Nshinga rya Congo. Icyo mudakora, ntimushyigikira bihagije ibiganiro bya politiki birimo bose".
Ku bwe, "nta gufata ubutegetsi binyuze mu kurenga ku Itegeko Nshinga, kandi nta no kubufata hakoreshejwe intwaro."
Ububiligi, bubinyujije kuri Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévôt, bwamaganye ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ryitwa FRN (Front pour la Refondation de la Nation), riherutse gushingwa na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.
Nyuma y'inama i Bruxelles, intumwa za C64 zahuye kandi n'ibiro bya politiki bya rimwe mu mashyaka ari ku butegetsi mu Bubiligi, ariko ntizashoboye kubonana na Maxime Prévôt.
Icyakora, iryo huriro ribona ko Joseph Kabila akwiye kugira uruhare mu biganiro bya politiki bigomba guhuza Abanyekongo bose.
Izindi nkuru wasoma: