Icyishe Lisa Marie Presley umukobwa w’ikinenge w’icyamamare Elvis Presley cyatangajwe

Lisa Marie Presley, umwana w’ikinege w’icyamamare muri rock 'n' roll Elvis Presley, yapfuye azize kuziba kw’inkondo ihuza igifu n’amara, nk’uko inzobere mu gusuzuma z’i Los Angeles zabitangaje.

Uko kuziba kwavuye ku kubagwa kugamije kugabanya ibiro yakorewe mu myaka myinshi mbere.

Lisa Presley, nawe wari umuririmbyi, yapfuye nyuma yo kugezwa ku bitaro muri California tariki 12 Mutarama muri uyu mwaka, impamvu y’urupfu rwe yari itaramenyekana.

Yari afite imyaka 54.

Yapfuye hashize iminsi ibiri abonetse mu birori bya Golden Globes, bituma haba impuha nyinshi ku cyamwishe.

Bikivugwa ko amerewe nabi abategetsi b’aho yari atuye i Calabasas muri Los Angeles bohereje abatabazi basanze umutima we wahagaze.

Kuwa kane w’iki cyumweru, abakoze isuma rimaze amezi, bemeje ko yapfuye urupfu rusanzwe azize “kuziba guto k’inkondo” ihuza igifu n’amara.

Ibi bibaho iyo intango y’urura ruto yazibye, rimwe na rimwe kubera kanseri y’amara, imiti, cyangwa utubyimba tuza ahantu habazwe.

Izindi ndwara zishobora kwibasira amara nazo zishobora gutera kiriya kibazo.

Ku kibazo cya Lisa Marie Presley, raporo y’abakoze isuzuma ivuga ko ikibazo cyavuye ku kubagwa kugamije kugabanya ibiro, ibyitwa ‘bariatric surgery’, yakorewe mu myaka myinshi ishize.

Raporo yabo igira iti: “Iki ni ikibazo akenshi gikomoka ku kubagwa nk’uko”.

Abarwayi bagize iki kibazo bagira uburibwe bukabije ndetse bashobora gushyirwa mu bitaro.

Urubanza rwa nyina

Lisa Marie Presley, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, yashyinguwe iruhande rw’umuhungu we Benjamin Keough, wapfuye yiyahuye mu 2020.

Nyuma y’urupfu rwe, nyina, Priscilla Presley, yatanze ikirego gisaba ko irage yasize riteshwa agaciro, aho yavuze ko atari azi impinduka zarikozweho mu 2016 zimuvana mu bemerewe kureberera inzu z’umukobwa we.

Ahubwo izo mpinduka zivuga Benjamin Keough n’undi mwana we, Riley Keough, nk’abaragwa b’ibye. Bombi ni abana ba Lisa Marie bo ku mugabo we wa mbere, Danny Keough.

Urwo rubanza rwafashweho umwanzuro muri Gicurasi(5) uyu mwaka. Ariko iby’uwo mwanzuro ntibyigeze bishyirwa kumugaragaro.

Lisa Marie Presley yari muntu ki?

Yavutse mu 1968 kuri se Elvis Presley icyamamare gikomeye muri muzika na Priscilla Ann Wagner waje kwitwa Priscilla Presley, uyu ubu ufite imyaka 78.

Elvis na Priscilla batandukanye nyuma y’imyaka itandatu, Elvis wari icyamamare nta wundi mwana yabyaye kandi yapfuye ku myaka 42 azize umutima.

Lisa akuze yateye ikirenge mu cya se nk’umunyamuziki asohora album eshatu za muzika.

Lisa kandi yamenyekanya kubera kurongorwa ubugira kane mu bukwe bwavugwaga cyane, bwa mbere yashakanye na Danny Keough, ubwa kabiri n’icyamamare muri muzika Michael Jackson, umukinnyi wa filimi Nicolas Cage, hanyuma umunyamuziki Michael Lockwood.

Ubwo yapfaga uwahoze ari umugabo we Danny Keough bari basigaye babana. Uyu yagerageje kumutabara by’ibanze ariko ntibyagira icyo bitanga.

Iminsi ine (4) mbere y’urupfu rwe yari yasuye inzu ya se izwi cyane nka Graceland iri i Memphis muri leta ya Tennessee kwizihiza icyari kuba ari isabukuru y’imyaka 88 ya se tariki 08 Mutarama.

Lisa Marie Presley yasize abana batatu, barimo umukinnyi wa filimi Riley Keough.