Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ubukwe bwateje sakwe sakwe mu Buhinde
- Umwanditsi, Gagandeep Singh Jassowal
- Igikorwa, BBC Punjabi
Mu gihe Ubuhinde butegereje icyemezo cyâUrukiko rwâIkirenga cyo kwemera cyangwa kwanga gushyingira abahuje igitsina, ubukwe buheruka kuba bwa âcoupleâ yâaba LGBTQ muri leta ya Punjab yo mu majyaruguru bwaravuzwe cyane mu itangazamakuru â kandi buteza impaka mu gihugu.
Dimple wâimyaka 27 â wivuga nkâumusore â na Manisha wâimyaka 21, bashyingiwe mu mujyi wa Bathinda tariki 18 zâuku kwa Nzeri bahabwa umugisha nâimiryango yabo â ikintu kidasanzwe kandi kitamenyerewe mu Buhinde aho imiryango myinshi igikomeye ku bya cyera.
Ariko icyari kirenze kurushaho kandi kidasanzwe ni uko gushyingirwa kwabo kwaherewe umugisha muri gurdwara â urusengero rwâaba Sikh â aho umukwe nâumugeni bakoreweho imihango yâidini yo gushyingirwa.
Ubu bukwe bwanenzwe na bamwe mu bakuru bâidini, barimo ukuriye abandi muri ririya dini rya Sikh witwa Giani Raghbir Singh wavuze ko âgushyingira abahuje igitsina ari ikintu kitari karemano kandi kinyuranyije nâamahame ya Sikhâ.
Yavuze ko gushyingira abagore babiri imbere ya Guru Granth Sahib â igishusho gitagatifu cyâaba-Sikh â ari âuguhonyora gukabije ukwemeraâ, ndetse asaba abakuru bâidini aho hantu guhagarika padiri Hardev Singh wabashyingiye, hamwe nâabandi bantu batatu bamufashije, kugeza atanze amabwiriza mashya.
Hardev Singh kuva icyo gihe yahise avanwa mu murimo we. Mu kwisobanura, yavuze ko atashoboraga kumenya ko abo yashyingiye bombi ari abagore kuko umwe muri bo yari yambaye âturbanââ igitambaro cyo mu mutwe cyâabagabo.
Dimple yahakanye ibyo, avuga ko mbere bari batanze inyandiko zâimyirondoro yabo ku rusengero zerekana abo ari bo bityo ko nta mpamvu yo kubibeshyaho.
Dimple ava mu karere ka Mansa naho Manisha ni uwâaho i Bathinda â hombi ni ahantu mu cyaro aho uburenganzira bwâaba LGBTQ+ urebye butajya buganirwaho mu ruhame.
Dimple ni uwo mu idini ryâaba-Sikh naho Manisha akaba umu-Hindu, bahuye nkâabakozi mu ruganda rukora imyenda i Zirakpur, umujyi uri hafi yâumurwa mukuru wa Punjab witwa Chandigarh.
Ubwo nahuraga nabo iminsi micye bamaze gushyingirwa, babonekaga nkâindi âcoupleâ yose yishimye iheruka gushyingirwa. Bambwiye ko ibirori byâubukwe bwabo byitabiriwe nâabantu hafi 70 bo mu miryango yabo.
Mu mafoto na video zâubukwe bwabo, Dimple yambaye umwambaro gakondo wâabagabo wâibirori naho Manisha yambaye ikanzu, umukenyero nâigitambaro cyo mu mutwe, hamwe nâimirimbo itukura ku maboko.
Dimple, ubusanzwe ukunda kwambara ishati nâipantaro ndetse akogosha umusatsi we nkâabagabo, avuga ko ubwo yabwiraga ababyeyi be ko yumva adashishikazwa nâabasore, babyumvise kandi âbemera kumfasha no kwakira ibyishimo byanjyeâ.
Uyu mwana wâikinege iwabo, rimwe yashatse kwibagisha ngo bahindure igitsina cye ndetse agana umuganga, ariko arabireka kuko ababyeyi be bari bafite impungenge zâingaruka zo kubagwa.
Izindi nkuru wasoma:
Mu 2017 ubwo yajyaga i Zirakpur gukora niho yamenyeye ibijyanye nâaba LGBTQ+. Ati: âNahahuriye nâabafite imyumvire nkâiyanjye bumva uko nteye kandi menya amakuru nyakuye kuri YouTube.â
Manisha avuga ko Dimple atari we bakundanye bwa mbere. Ati: âNakundanye nâundi mukobwa imyaka itanu. Mu ntangiriro zâuyu mwaka turatana. Nyuma nkundana nâundi mukobwa amezi nkâatatu, ane, ariko na we ntibyakunda.â
Dimple icyo gihe wakoranaga na Manisha, kenshi yamufashaga mu matati ye nâabakobwa bakundanaga.
Dimple ati: âAho niho naboneye ko Manisha yambera umukunzi mwiza. Yishimiraga kuba turi kumwe, tugenda twegerana kandi tukaganira cyane. Nuko mu kwezi gushize tuba âcoupleâ mu buryo buzwi.â
Manisha avuga ko Dimple yamusabye ko bazabana kuri telephone hashize iminsi itatu cyangwa ine bemeranyijwe gukundana, yongeraho ko yabyemeye adashidikanyije.
Ati: âUmugore aba akeneye uwo babana mu buzima umwumva, umwubaha, umwuhagira urukundo, kandi umufata nkâumwana.â
Gusa byasabye imbaraga kumvisha ababyeyi be ko agiye gushyingiranwa na Dimple.
Ati: âMama yambwiye ko bidashoboka ko nshakana nâumukobwa [nkanjye]. Namwumvishije ko niba ashaka ko nishima andeka nkashakana nâuwo nshaka. Amaze kubyemera yabyumvishije na data.â
Ababyeyi ba bombi nyuma barahuye bemeranya itariki yâubukwe. Kuko Dimple asengera muba Sikh, ababyeyi be bavuze ko ashaka gushyingirwa mu migenzo yabo, nuko begera umupadiri waho.
Iyi âcoupleâ ishimangira ko itigeze ihisha irangamimerere yabo ndetse banyeretse icyemezo cyo gushyingirwa bahawe na komite yâurusengero.
Mu 2018 Ubuhinde bwavanyeho itegeko rihana imibonano mpuzabitsina yâabahuje igitsina, ariko kubashyingira ntabwo biremerwa nâamategeko.
Urukiko rwâIkirenga muri iki gihe rwumvise ubusabe bwa benshi barusaba gutanga uburenganzira ku bantu bose bwo gushyingirwa uko babishaka, umwanzuro warwo witezwe vuba.
Rero kugeza ubu, gushyingira abahuje igitsina ntabwo byemewe nâamategeko mu Buhinde, ibyo bivuze ko Dimple na Manisha batabona uburenganzira nkâubwa âcoupleâ yâumusore nâinkumi, ariko nanone inzobere zivuga ko bidafatwa nkâicyaha gihanwa.
Inteko nkuru yâidini ryâaba-Sikh ivuga ko irimo gukora iperereza rireba niba nta guhonyora amategeko yaryo kwabayeho mu gushyingira Dimple na Manisha.