Ubuzima bwa Putin: Kuva mu gitondo kugeza nijoro, umunsi wa Perezida w'Uburusiya ugenda ute?

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Dinah Gahamanyi
- Yakoze inkuru ari, BBC News Nairobi
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 5
Nk'umwe mu bayobozi bakomeye kandi bafite imbaraga ku isi, ufite umutekano uhambaye, Perezida w'Uburusiya yagiye abaho ubuzima bufatwa nk'uburinzwe cyane, yirinda cyane kugirana imikoranire n'abantu bo hanze keretse bibaye ngombwa rwose. Ibi byatumye bamwe bibaza uko ubuzima bwe bwa buri munsi bumeze.
Atinda kubyuka

Ahavuye isanamu, Getty Images
Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin abyuka atinze kandi afata ifunguro rya mu gitondo ahagana saa sita z'amanywa.
Ubusanzwe akunze kurya amagi menshi akaranze akayanywesha igikoma mu gikombe kinini nyuma akarenzahon'umutobe w'imbuto .
Ikinyamakuru Newsweek cyo mu Burusiya kivuga ko ibintu bikoreshwa mu ifunguro rye "bikunze kuva mu mirima y'umuyobozi wi dini ry'Abaorthodokisi b'Abarusiya Kirill." Kandi akenshi iyo amaze kurangiza ifunguro rye, anywa igikombe cya kawa.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Ahavuye isanamu, Getty Images
Nyuma yo gufungura, igihe cyo gukora imyitozo ngororamubiri kiba kigeze. Ikinyamakuru Newsweek cyo muri icyo gihugu cyatangaje ko Bwana Putin amara amasaha abiri yo yoga. Kandi iyo ari mu mazi, ngo atekereza byinshi ku gihugu cye, Uburusiya.
Nyuma yo kuzenguruka inshuro nyinshi mu mazi yoga, Putin yinjira muri siporo mu cyumba cya Gym aho akunze uterura ibyum.
imyambarire

Ahavuye isanamu, Reuters
Uyu muperezida w'imyaka 73 bivugwa ko yitondera cyane mu kubaka umubiri we nk'uko abakinnyi babikora, bityo akagaragara nk'umuntu ufite imiterere y'abagabo benshi bavuga ko igaragara ko ari myiza.
Perezida Putin ni umuntu ukunda ibintu bisanzwe, kandi iyo bigeze ku myambarire ye, akunda imyenda ikozwe mu buryo budasanzwe, imibavu, na karuvati zihenze za Valentino.
Mu 2015, yafotowe akorana imyitozo na Minisitiri w'Intebe w'Uburusiya Dmitry Medvedev. Nk'uko Esquire ibitangaza, imyambaro ye yo gukora imyitozo ngororamubiri yaguze akayabo ka $3,200.

Ahavuye isanamu, Reuters
Urubuga rwa leta y'Uburusiya, Russia Beyond the Headlines, rutangaza ko ibirango by'imyenda Bwana Putin akunda cyane ari Kiton na Brioni.
Perezida w'Uburusiya ubusanzwe ntagera ku kazi kugeza nyuma ya saa sita. Abanza kwicara ku meza ye agasoma amakuru arambuye yatanzwe, harimo n'amakuru y'ubutasi.
Aya makuru arimo iperereza ry'imbere mu gihugu n'ububanyi n'amahanga, ndetse no kumva amajwi amwe n'amwe yafashwe aturutse mu bitangazamakuru byo mu Burusiya n'ibyo mu mahanga.
Rimwe na rimwe, umujyanama we amwereka videwo zo kuri interineti zimusebya we na guverinoma ye.
Urubuga rw'amakuru rw'Abarusiya Newsweek rwanditse ko Perezida w'Uburusiya akunda akazi kenshi kandi akenshi ararara ku kazi . Avuga ko akora akazi ke neza cyane mu masaha ya nijoro.
Bigenda bite iyo agiye mu mahanga?
Iyo agiye mu mahanga, gahunda ya buri munsi ya Perezida Putin iba yuzuyemo ibintu byinshi. Aho yakirwa hose biba ngombwa ko ibikoresho byateguwe byose birahinduka, kuva ku mashuka, isabune, ibikoresho byo kwiyuhagira kugeza ku birahure anyweramo amazi cyangwa ikawa. Hakureshwa ibye.
Binavugwa ko Putin kandi ni gake cyane yemera ibiryo byateguriwe n'uwamwakiriye ariko bikaba bitaremezwa na Kremlin.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ikinyamakuru Telegraph cyari cyaratangaje mbere ko ibiryo Perezida Putin akunda cyane ari ice cream ya pistachio. Ndetse yanahaye Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping iyo ice cream mu nama ya G20 yo mu 2017.
Mu myaka myinshi ishize, resitora ya St. Petersburg Podvorye yari ifite menu yitwaga Ifunguro rya saa sita rya Vladimir Putin "The Lunch of Vladimir Putin'' - ryari ririmo ifunguro Perezida w'Uburusiya akunda cyane. Yakundaga gutumiza ifunguro ryitwa "frying pan," ryari rigizwe n'ibice by'inyama zikase zifite imitetete nkiy'ururimi, sosiso, uduce tw'inyama zidafite amagufwa, n'imigati ikaranze ivanze n'imboga.
Mu 2010, umutetsi wa Kremlin Anatoly Galkin yavuze ko Putin yakundaga divayi cyangwa inzoga ya Vodka nkeya nyuma yo gufungura.
Ibitangazamakuru bimwe bivuga ko perezida akunda divayi itukura yo muri Espagne, mu gihe ibindi bivuga ko akunda kunywa Vodka nke nyuma yo kurya.

Ahavuye isanamu, EPA
Mu busanzwe gahunda y'akazi ya Putin yo mu mpera z'icyumweru iba itarimo ibikorwa byinshi , kugira ngo abone umwanya wo kwitabira amasomo ye y'Icyongereza. Ku Cyumweru rimwe na rimwe arasenga kandi akajya kwihana ibyaha.
Ariko, abayobozi b'u Burusiya ba hafi ya perezida bashimangira ko atari Umukristo," nk'uko ikinyamakuru Newsweek kibivuga.
Buri byumweru bike, gahunda ya Bwana Putin irahagarikwa kugira ngo abone umwanya we bwite wo gukina Hockey, umukino urimo gusiganwa ku rubura.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Perezida w'Uburusiya ntareba umukino gusa, ahubwo akina muri shampiyona, yirukankanye n'amakipe y'abamurinda.
Putin akunda kandi inyamaswa. Afite imbwa yo mu bwoko bwa Labrador yitwa Konni, Akita Inu yitwa Yume, n'imbwa ya Karakachan yitwa Buffy.











