Iran ihagaze he mu masezerano na Pakisitani, Arabiya Sawudite, na Turukiya?

Ahavuye isanamu, Tasnim News Agency
Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano atari ikibazo gikomeye kuri Irani muri iki gihe, aho abayobozi ba Irani bibanda ku masezerano no gukemura ibibazo ifitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amasezerano y’ibihugu bitatu yatangajwe nyuma y’amezi arenga atanu Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bitangiye ibitero by’indege kuri Irani, byateje intambara yageze vuba muri leta zo mu kigobe cy’inyanja inahagarika urujya n’uruza rw’amato mu nzira ya Hormuz.
Ariko, Pakisitani, Arabiya Sawudite na Turukiya byitondeye cyane kudahungabanya cyangwa ngo bivuguruze igihugu icyo aricyo cyose mu karere cyangwa ku isi mu gihe basoza aya masezerano, bavuga ko ari umusaruro w'imyaka myinshi y'akazi n'ibiganiro.
Bashimangiye ko ayo masezerano, adasobanura by’umwihariko ikibazo cy’umutekano, adateganyirijwe igihugu runaka, cyane cyane Irani, kandi ko adakuraho cyangwa ngo asimbure andi masezerano yari yagiranye n’ibindi bihugu.
Kugeza ubu abayobozi ba Tehran bashimangira ubufatanye mu karere no mu idini ry’Abayisilamu, ndetse n’icyo babona nk’ikimenyetso cy’igabanuka ry’imbaraga za Amerika muri ibi bihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, yavuze ku wa Gatanu ko "iyo Abayisilamu bishyize hamwe, dushobora guhangana n’imbogamizi iyo ari yo yose haromo no kudaterwa n’imbaraga mbi ziturutse hanze."
Yanditse kuri blog ye ya X ati: "Igihe kirageze ngo twishingikirize kuri buri wese no kugira ubuvandimwe nyakuri," ntavuze mu buryo butaziguye amasezerano y’ibihugu bitatu yasinywe na Arabiya Sawudite, Pakisitani na Turukiya''.
Izindi nkuru wasoma:



