Uwahoze akuriye agatsiko ka Crips yahamwe n'icyaha mu rubanza ku iyicwa ry'umuraperi Tupac Shakur mu 1996

Ahavuye isanamu, Reuters
Duane "Keffe D" Davis wahoze ari umukuru w’agatsiko yahamwe no gutegura iyicwa ry’umuraperi Tupac Shakur – ubu bukaba bubaye ubwa mbere yahabayeho guhamwa n’icyaha ku iyicwa rye ryari rimaze imyaka hafi 30 riteye amatsiko menshi abafana b’injyana ya hip-hop.
Inteko y’iburanisha yasanze Davis ahamwa n’icyaha kimwe cy’ubwicanyi bukoreshejwe intwaro yica, cyateje urupfu rw’uwo muraperi wari icyamamare, mu kuraswa kwaturutse mu modoka yari irimo igenda, i Las Vegas, muri leta ya Nevada muri Amerika, ku itariki ya 7 Nzeri (9) mu mwaka wa 1996.
Mu ikositimu y’umukara, Davis w’imyaka 63 yari yicaye mu rukiko rw’i Las Vegas nta mbamutima agaragaza ubwo umwanzuro w’urubanza wasomwaga, nuko avuga ko azajurira. Benewabo (abafitanye isano) na Shakur bafatanye ibiganza, bamwe barahoberana ndetse bararira.
Shakur yari afite imyaka 25 ubwo yicwaga mu gihe yari ageze mu bihe bye byiza cyane mu muziki nk’umwe mu baraperi bavugaga rikumvikana cyane. Yagurishije imizingo y’indirimbo (albums) irenga miliyoni 75 mu bice binyuranye ku isi.
Muri urwo rubanza, abashinjacyaha bari bavuze ko nubwo Davis, wahoze ayobora agatsiko kakoreraga mu muhanda ka South Side Compton Crips, atarashishije imbunda yishe Shakur, yategetse ko araswa ndetse atanga imbunda mwishywa we Orlando Anderson – wapfuye mu 1998 – yakoresheje mu kurasa.
Abo bashinjacyaha bavuze ko Davis yari yarateguye iyicwa ry’uwo muraperi nk’uburyo bwo kwihorera, nyuma yuko Anderson arwanye na Shakur hamwe n’abo mu itsinda ry’uwo muraperi i Las Vegas, mu masaha yari yabanjirije iryo raswa.
Izindi nkuru wasoma:
