‘Isi irimo gushwanyaguzwa n’abagome babarirwa ku ntoki’ – Papa i Bamenda
Papa Leo wa 14 yasuye uyu mujyi n’agace k’abavuga Icyongereza muri Cameroun nyuma y’uko inyeshyamba ziharanira kwigenga kw’ako gace zemeye ko azagera i Bamenda mu mahoro avuye mu murwa mukuru Yaoundé.
Incamake
- 'Isi irimo gushwanyaguzwa n'abagome babarirwa ku ntoki' – Papa i Bamenda
- Incamake z'ibyo Minisitiri w'ingabo wa Amerika amaze kubwira abanyamakuru
- 'Mugomba guca ruswa' – Papa abwira abategetsi ba Cameroun
- Meghan yavuze ko yamaze imyaka 10 ari we muntu 'utukwa cyane' ku isi kuri internet
- Julius Malema yakatiwe gufungwa imyaka itanu
- Amerika yongeye gusaba u Rwanda kuvana ingabo muri DRC na Kinshasa kurandura FDLR
- Israel yaburiye mbere yo kugaba ibitero mu majyepfo ya Liban
- Burundi: Umushikiranganji Gabby Bugaga yapfuye
- Frank Gardner: Ubushinwa bufise uruhara uruhe mu ntambara yo muri Iran?
- Ibitero bya 'drone' na misile by'Uburusiya byishe abantu 17 muri Ukraine
- Umushinwa yakatiwe gufungwa umwaka umwe yagiriwe no gucuruza ibimonyo abivana muri Kenya
- Turukiya: Abantu icyenda biciwe mu iraswa rya kabiri ribaye ku ishuri mu minsi ibiri
Amakuru y'ikibiriraho
Chançard Abimana, Didier Bikorimana, Gisèle Berwa na Samba Cyuzuzo
Trump amaze gutangaza ko Israel na Liban bumvikanye agahenge k’iminsi 10

Ahavuye isanamu, Getty Images
Perezida Donald Trump amaze gutangaza ko Liban na Israel bumvikanye agahenge k’iminsi 10 ariko ntabwo avugamo Hezbollah.
Mu butumwa amaze gushyira ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko yavuganye na Perezida Joseph Aoun wa Iran na Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu wa Israel.
Ntaho avuga Hezbollah, umutwe ufashwa na Iran ukorera muri Liban, umaze igihe urasana ibisasu na Israel.
Trump avuga ko Aoun na Netanyahu "bumvikanye ko kugira ngo amahoro agerweho hagati y’ibihugu byabo" bagiye gutangira agahenge k’iminsi 10 gatangira saa kumi n’imwe ku isaha yo mu burasirazuba bwa Amerika (saa tanu z’ijoro i Gitega na Kigali).
Mu kwivuga ibigwi muri ubwo butumwa, yavuze ko amaze kurangiza intambara icyenda(9), ati: “Iyi iraba iya 10”.
Mu ntambara Trump avuga yarangije harimo iyo mu Burasirazuba bwa Congo, kubera amasezerano ya Washington yasinywe umwaka ushize, amasezerano atarubahirijwe kugeza ubu kuko iyo ntambara igikomeje.
‘Isi irimo gushwanyaguzwa n’abagome babarirwa ku ntoki’ – Papa i Bamenda

Ahavuye isanamu, Gett
Insiguro y'isanamu, Papa Leo ateruye inuma y'umweru i Bamenda muri Cameroun kuri uyu wa kane Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yavugiye ibyo mu mujyi wa Bamenda kuri uyu wa kane mu ruzinduko arimo muri Cameroun mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Papa Leo wa 14 yasuye uyu mujyi n’agace k’abavuga Icyongereza muri Cameroun nyuma y’uko inyeshyamba ziharanira kwigenga kw’ako gace zemeye ko azagera i Bamenda mu mahoro avuye mu murwa mukuru Yaoundé.
Papa yavuze nyuma yo kumva no kugaragaza ko ababajwe n’ubuhamya bwatanzwe n’abakorewe amabi mu ntambara imaze imyaka 10 hagati ya leta n’abaharanira ubwigenge bw’igice cya Cameroun gikoresha Icyongereza.
Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze uburyo biciwe ababo mu bugome bukabije, n’uburyo bavanywe mu byabo.
Mu ijambo rye, Papa yagize ati: “Isi irimo gushwanyaguzwa n’abagome babarirwa ku ntoki, nyamara kandi ishyizweho hamwe n’abavandimwe benshi cyane bitaye ku gufasha”.
Papa Leo kandi yamaganye “abitwaza idini n’izina ry’Imana mu nyungu zabo z’igisirikare, imari na politike, bagakururira igitagatifu mu mwijima n’ikibi”.
Papa yashimye ko intambara mu burengerazuba bwa Cameroun itaragera ku rwego rwo kuba intambara y’amadini. Asaba impande zihanganye kugarukira amahoro n’urukundo.
Izindi nkuru wasoma:
Incamake z’ibyo Minisitiri w’ingabo wa Amerika amaze kubwira abanyamakuru

Ahavuye isanamu, Reuters
Insiguro y'isanamu, Pete Hegseth mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kane Minisitiri w’ingabo wa Amerika Pete Hegseth, umukuru w’inama y’abagaba b’ingabo General Dan Caine, n’umukuru wa US Central Command (Centom) Admiral Brad Cooper bamaze kuganira n’abanyamakuru muri Pentagon.
Nta makuru mashya akomeye ari mu byo batangaje, ariko ibi ni bimwe mu by’ingenzi bavuze:
- Hegseth yaburiye Iran "guhitamo yitonze" mu biganiro na Amerika. Avuga ko igisirikare kirimo “kongera kwisuganya” kandi “kiteguye guhaguruka” mu gihe icyo ari cyo cyose.
- Yavuze ko Amerika izakora ku buryo Iran “itazigera na rimwe” igera ku ntwaro kirimbuzi, avuga ko ibyo byakorwa “ku neza” cyangwa “ku nabi”
- Hegseth yabwiye Iran ko Amerika irimo gufunga umwaro wabo ikoresheje “munsi ya 10%” by’ingufu zayo zo mu nyanja, ko kuba Iran ivuga ko izarasa ku mato ya Amerika y’ubucuruzi ari ukwigerezaho
- Yongeraho ko uko gufunga – kugamije kubuza kwinjira no gusohoka ku byambu bya Iran - bizafata "igihe cyose bisaba"
- General Caine yasubiyemo ibyavuzwe na Hegseth ko ingabo za Amerika ziteguye gusubukura imirwano “ako kanya zikibitegekwa”
- Ku gufungira Iran, yavuze ko kugeza ubu amato 13 yakoze “amahitamo meza” yo gusubira inyuma abitegetswe, ko kugeza ubu bitaraba ngombwa ko Amerika hari ubwato ifata
- Admiral Cooper, wari ukiva mu Burasirazuba bwo Hagati, yavuze ko Amerika irimo gukoresha iki gihe cy’agahenge mu gutyaza imikorere yazo kandi ko “nta mufatanyabikorwa mwiza” bafite muri ako karere uruta Israel
‘Mugomba guca ruswa’ – Papa abwira abategetsi ba Cameroun

Ahavuye isanamu, EPA
Insiguro y'isanamu, Papa Leo wa 14 na Perezida Paul Biya i Yaoundé Umushumba mukuru wa kiliziya gatolika ku isi yasabye leta ya Cameroon kurandura ruswa no kumva mu by’ukuri rubanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo muri iki gihugu.
Papa Leo XIV mu ijambo yavugiye ku murwa mukuru i Yaoundé ku wa gatatu imbere y’abategetsi bakuru b’iki gihugu, yagize ati:
“Kugira ngo amahoro aganze, urukurikirane rwa ruswa – ruha isura mbi ubutegetsi rukanabwambura kwizerwa – rugomba gucika”.
Papa yavugiraga imbere ya Perezida Paul Biya w’imyaka 93 mu mwaka ushize watsindiye manda ya munani mu matora abatavuga rumwe na we bamaganye bavuga ko yaranzwe n’ubujura bw’amajwi na ruswa.
Cameroun igowe n’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka igera ku 10 mu burengerazuba bw’iki gihugu kandi Papa yabigarutseho.
Yagize ati: “Umutekano ni cyo cy’ibanze, ariko buri gihe ugomba gushyirwaho mu kubaha uburenganzira bwa muntu.”
Yongeyeho ati: “Gutegeka bisobanuye kumva mu by’ukuri abaturage, ugaha agaciro ubwenge n’ubushobozi bwabo mu gufasha kubaka ibisubizo birambye ku bibazo”.
Uyu munsi, Papa Leo yitezwe gusomera misa mu mujyi wa Bamenda mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Cameroun agace karimo intambara ya leta n’abashaka ukwigenga kw’ako gace imaze guhitana abantu bagera ku 6,000.
Kugira ngo Papa ajyeyo, inyeshyamba z’abaharanira ukwigenga kw’ako gace gakoresha Icyongereza zabanje kwemera ko Papa azahagera nta kibazo cy’umutekano agize.
Meghan yavuze ko yamaze imyaka 10 ari we muntu ‘utukwa cyane’ ku isi kuri internet

Ahavuye isanamu, Reuters
Insiguro y'isanamu, Meghan Markle n'umugabo we Igikomangoma Harry Meghan Markle, umugore w’igikomangoma cy’Ubwongereza, yatangaje ko mu gihe cy’imyaka 10 yabaye “umuntu utukwa kurusha abandi ku isi yose” kuri murandasi.
Yabivugiye i Melbourne muri Australia ubwo yaganiraga ku bibazo bizana n’imbuga nkoranyambaga.
Ari kumwe n’umugabo we, Igikomangoma Harry, Meghan yavuze ko yibasirwaga buri munsi mu gihe cy’imyaka 10 kandi kompanyi zifite izo mbuga “ntizari zishishikajwe no guhagarika” ikoreshwa nabi ry’imbuga zabo.
Meghan n’umugabo we bari muri Australia mu bikorwa byo gushyigikira gahunda y’iki gihugu yo kubuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Harry yavuze ko uwo mwanzuro wa leta ya Australia ari “ingenzi cyane” kandi werekana “gufata inshingano” kw’ubutegetsi, ndetse yongeraho ko hari ibihugu byinshi ubu byakurikiye iyo nzira.
Nyuma yo gushakana na Harry, Meghan w'imyaka 44 yagiye yibasirwa cyane kubera ibara ry’uruhu rwe n’imyifatire ye bamwe mu bakomera ku bwami mu Bwongereza babonaga ko itandukanye n’iyo bifuza.
Iyi ‘couple’ yaje kwivana mu bagize Ubwami bw’Ubwongereza n’abatungwa na bwo, bimukira muri Amerika kubaho ubuzima butari ubwa cyami.
Nyuma y’ibyamubayeho, Meghan Markle ubu ni impirimbanyi iharanira kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.
Izindi nkuru wasoma:
Julius Malema yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Ahavuye isanamu, EPA
Urukiko muri Afurika y'Epfo rwakatiye imyaka itanu y'igifungo Julius Malema umunyapolitike uzwi cyane muri icyo gihugu no muri Afurika, ahamijwe ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko no kuyirasa mu ruhame.
Umunyamategeko wa Malema yahise ajuririra uwo mwanzuro mu kubuza ko uyu mukuru w’ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF) akaba n’umudepite ahita ajyanwa muri gereza.
Imbere y’umucamanza, yambaye isuti y’umukara na karuvati itukura, Malema nta marangamutima menshi yagaragaje ubwo yari amaze gukatirwa.
Umwaka ushize, yahamijwe ibyaha bitanu birimo gutunga intwaro bitemewe, kurasa muri rubanda no gushyira mu kaga abantu.
Ibyo birego bigendanye n’ibyabaye mu 2018 ubwo amashusho yabonekaga yerekana Malema akoresha imbunda arasa mu kirere mu birori by’isabukuru y’imyaka itanu y’ishyaka rye mu ntara ya Western Cape.
Mu kwiregura, Malema yabwiye urukiko ko iyo mbunda itari iye kandi yarashe mu gushimisha abari kumwe na we, nk’uko urubuga SowetanLive rwabivuze icyo gihe.
Izindi nkuru wosoma:
Amerika yongeye gusaba u Rwanda kuvana ingabo muri DRC na Kinshasa kurandura FDLR

Ahavuye isanamu, Getty Images
Insiguro y'isanamu, Amb Tammy Bruce arimo kuvugira mu nama y'Umuryango w'Abibumbye mu gihe gishize Umwe mu bategetsi muri Amerika yavuze ko basaba u Rwanda “kuvana ingabo aka kanya” muri DR Congo no kubahiriza ubusugire bw’iki gihugu, kandi ko Kinshasa ingomba “kurandura aka kanya” umutwe wa FDLR.
Ambasaderi Tammy Bruce intumwa yungirije ya Amerika mu muryango w’Abibumbye yavuze ibyo mu nama y’umutekano ya ONU yarebaga uko ibintu byifashe mu karere k’ibiyaga bigari.
Tammy Bruce yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa batakwirengagiza ingorane zigihari.
Ati: “Tubabajwe cyane n’u Rwanda rukomeje gutuma amakimbirane akaza umurego, ibigize guhonyora kutaziguye ibyo rutegekwa n’amasezerano ya Washington”.
Yongeraho ati: “Nanone, leta ya DRC igomba gukurikirana ibyo yiyemeje ikarandura aka kanya DFLR, nibura mu duce igenzura”.
Amerika ivuga ko izi ngingo arizo ebyiri z’ingenzi zikubiye mu masezerano ya Washington yasinywe umwaka ushize ariko atarubahirizwa kugeza ubu.
Tammy yavuze ko Amerika ishimira Ubusuwisi kwemera kwakira ibiganiro birimo guhuza umutwe wa AFC/M23 na leta ya Kinshasa bigamije guhagarika intambara.
Leta y’u Rwanda ishinjwa na Amerika kohereza ingabo ibihumbi gufasha umutwe wa AFC/M23, leta y’u Rwanda ihakana ibyo birego, ivuga gusa ko yafashe “ingamba zo kwirinda”.
Amerika iheruka gufatira ibihano igisirikare cy’u Rwanda na bamwe mu bakuru bacyo kubera uruhare ivuga ko bafite mu ntambara mu burasirazuba bwa DR Congo.
Leta y’u Rwanda yanenze ibyo bihano ivuga ko byibasira uruhande rumwe.
Ambasaderi Tammy yavuze bazakoresha uburyo bwose “mu kuryoza inshingano abahungabanya amahoro”, ati: “Abahungabanya amahoro bakwiye kwitega ingaruka”.
Izindi nkuru wasoma:
Israel yaburiye mbere yo kugaba ibitero mu majyepfo ya Liban

Ahavuye isanamu, EPA
Insiguro y'isanamu, Imodoka z’igisirikare cya Israel zari zirinze imashini zicukura (excavators) zasenyaga inyubako mu mudugudu wa Mais al-Jabal uri mu majyepfo ya Libani Umuvugizi w’ingabo za Israel mu rurimi rw’Icyarabu, Avichay Adraee, yatanze “iburira ryihutirwa” ku baturage batuye mu majyepfo ya Libani mu gihe ibitero byo mu kirere bikomeje.
Adraee yavuze ko umutwe wa Hezbollah “uri guhatira” ingabo za Israel (IDF) gufata ingamba muri ako gace, anongeraho ko IDF itagamije kugirira nabi abasivili.
Yanditse ati: “Turongera kubibutsa kandi turabashishikariza kuva mu ngo zanyu aka kanya kandi mukerekeza aka kanya mu majyaruguru y’umugezi wa Zahrani.”
Yongeyeho ati: “Umuntu wese uri hafi y’abarwanyi ba Hezbollah, ibikorwaremezo byabo cyangwa ibikoresho byabo byo kurwanisha, aba ashyize ubuzima bwe mu kaga.”
Izindi nkuru wasoma:
Burundi: Umushikiranganji Gabby Bugaga yapfuye

Ahavuye isanamu, @MinCoMedia/Burundi
Gabby Bugaga, yari Umushikiranganji ajejwe kumenyesha amakuru n’ibinyamakuru mu Burundi, yasanzwe yapfuye mu Kivoga, mu ntara ya Bujumbura, nk’uko uwo mu muryango wiwe yabibwiye BBC News Gahuzamiryango kuri telefone mu gitondo co ku wa kane.
Ayo makuru kandi yanemejwe n'uwo mu gipolisi hamwe n'uwo mu iperereza bavuganye na BBC.
Mu nyuma, reta yasohoye itangazo ryasomwe n'umuvugizi wayo Jérôme Niyonzima kuri radio na televiziyo vy’igihugu, avuga ko Bugaga yapfiriye mu isanganya mu gaturuturu ko kuri uyu wa kane, ihoza umuryango n'abo bakorana, imenyesha ko umunsi wo kumushingura uzomenyeshwa hanyuma.
Naho amakuru ya mbere yo ku mbuga nkoranyambaga yavuga ko vyoba vyatewe n’isanganya ryo mu mabarabara, hari n’abandi bavuga ko ivyo biteye amakenga.
Bugaga yari umuntu yamenyekanye cane mu gisata co kumenyesha amakuru mu Burundi, aho yakoze mu mabanga atandukanye nko mu nama nkenguzamateka, mu murwi ujejwe gutegura amatora muri ico gihugu, kandi yaranabaye umumenyeshamakuru kuri radio n’imboneshakure vy’igihugu, RTNB.
Yari azwi cane mu bijanye no gutunganya no gukwiragiza amakuru y’inzego za Reta hamwe no kugiranira imigenderanire n’ibinyamakuru vyo mu gihugu no mu makungu.
Izindi nkuru wosoma:
Frank Gardner: Ubushinwa bufise uruhara uruhe mu ntambara yo muri Iran?

Ahavuye isanamu, Reuters
Ubushinwa bufise uruhara rukomeye ariko rwitondewe mu ntambara yo muri Irani, nk'uko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC mu vy'umutekano Frank Gardner.
Rushingiye ku nyungu z’ubutunzi, ubucuti bwa politiki no kwirinda gufata ingingo zishobora kwongereza intambara.
Nk’igihugu ca kabiri gikomeye mu butunzi kw’isi, Ubushinwa bukeneye cane ibitoro na gaz biva mu bigobe vy’Abarabu, aho Irani iri mu bihugu bikuru bibuha igitoro.
Ivyo bituma guhagarikwa canke kugabanywa kw’ivyo bicuruzwa, nko muri iki gihe Amerika yazibiye ibikorwa ku bivuko vya Irani, biba ikibazo gikomeye kuri Beijing.
Mu vya politiki, Ubushinwa bufitaniye imigenderanire myiza na Irani kandi bivugwa ko bwafashije mu buryo butaboneka gushigikira ibiganiro vy’amahoro, harimwo n’ivyabereye i Islamabad, umurwa mukuru wa Pakistan, mu mpera y'indwi iheze. Ivyo vyerekana ko bushira imbere amahoro n’ukwumvikana aho gushira imbere intambara.
Mu vya gisirikare, hari ingorane zishobora kuvuka. Mu gihe ubwato butwaye ibitoro bufise ibendera ry’Ubushinwa canke burinzwe n’ingabo z’Ubushinwa bwohagarikwa, vyotuma haba umutekano muke. Ariko kurwana hagati y’Ubushinwa na Amerika si ikintu coroshe kuba kubera ingaruka zikomeye vyotera.
Ubushinwa burafise kandi ibirindiro vya gisirikare muri ako karere, harimwo muri Djibouti, ivyo bikabufasha gukingira inzira z’ubudandaji.
Mu ncamake, uruhara rw’Ubushinwa ni urw’akamaro ariko rwitondewe neza aho burondera gukingira inyungu zabwo z’ubutunzi, mu gihe bwirinda ko haba intambara, ahubwo bukitaho cane gufasha mu kugarukana amahoro.
Izindi nkuru wosoma:
Ibitero bya 'drone' na misile by'Uburusiya byishe abantu 17 muri Ukraine

Ahavuye isanamu, Reuters
Insiguro y'isanamu, Abakora ubutabazi bari bari aho Uburusiya bwagabye igitero cya misile mu murwa mukuru Kyiv Uburusiya bwagabye urukurikirane rw’ibitero by’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drone) n’iby’ibisasu bya misile mu bice binyuranye bya Ukraine mu ijoro ryo ku wa gatatu, byica abantu nibura 17 ndetse bikomeretsa abandi hafi 100, nkuko abategetsi bo muri Ukraine babivuze.
Umuhungu w’imyaka 12 ni umwe mu bantu bane biciwe mu murwa mukuru Kyiv, naho abandi bantu batatu biciwe mu mujyi wa Dnipro wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'igihugu.
Ahandi, ibitero bya misile na ‘drone’ ku mujyi wa Odesa uri ku cyambu mu majyepfo byishe abantu umunani, nkuko Sergiy Lysak, umukuru w’ubutegetsi bwa gisirikare muri uwo mujyi, yabyanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram.
No mu mujyi wa Kharkiv, igitero cya ‘drone’ cyakomerekeje umukecuru w’imyaka 77 n’umusaza w’imyaka 66, nkuko umutegetsi yabivuze.
Hakurya y’umupaka, abana babiri, uw’imyaka itanu n’uw’imyaka 14, biciwe mu gitero cya ‘drone’ cya Ukraine mu karere ka Krasnodar Krai ko mu majyepfo y’Uburusiya, nkuko Veniamin Kondratyev, Guverineri w’ako karere, yabitangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram.
Ibi bitero ni byo bya vuba aha cyane bibaye nyuma y’agahenge k’igihe gito kahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika w’abo mu idini ry’aba Orthodoxe mu mpera y’icyumweru gishize, mu kwizihiza uwo munsi impande zombi zashinjanyije kukarengaho inshuro zibarirwa mu magana.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Andrii Sybiha yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa kane ati: “Ibitero nk’ibi ntibishobora kugirwa ibintu bisanzwe. Ibi ni ibyaha byo mu ntambara bigomba guhagarikwa ndetse ababikora bakabiryozwa.”
Yasabye ibindi bihugu kugira icyo bikora “aka kanya”, mu gufatira ibihano Uburusiya cyangwa mu gufasha Ukraine.
Uburusiya bwatangije intambara kuri Ukraine muri Gashanyare (2) mu 2022, ubu yinjiye mu mwaka wayo wa gatanu.
Habayeho ibyiciro byinshi by’ibiganiro by’amahoro, ku buhuza bw'Amerika.
Ariko ibyo biganiro byarahagaze kuva Perezida w’Amerika Donald Trump ahinduye akibanda ku ntambara yo mu burasirazuba bwo hagati.
Izindi nkuru wasoma:
Umushinwa yakatiwe gufungwa umwaka umwe yagiriwe no gucuruza ibimonyo abivana muri Kenya

Ahavuye isanamu, Kenya Wildlife Service
Umushinwa yaciriwe umunyororo w'umwaka umwe yagiriwe no kugerageza gusohora mu gihugu ca Kenya ibihumbi vy'ibimonyo vy'ibigore.
Mu rubanza rwabereye i Nairobi, umucamanza Irene Gichobi yaciye kandi acira Zhang Kequn ihadabu ry’amashillingi ya Kenya umuriyoni umwe, avuga ko atabaye "umunyakuri vyuzuye" kandi ko aterekanye ko yicuza.
Yafashwe mu kwezi guheze ku kibuga c’indege ca Jomo Kenyatta International Airport ariko agerageza kuja mu Bushinwa afise mu mizigo yiwe ibimonyo birenga 2.000.
Abategetsi bo muri Kenya baburiye ko hari ukwiyongera k’urudandazwa rutemewe n’amategeko rw'ibimonyo i Bulaya no muri Aziya, aho ababa batwaye nk’ivyo bimonyo bashobora kubigurisha gushika ku madolari ya Amerika 220 kuri kimwe.
Sentare yagabishije ko ivyo bikorwa bishobora kubangamira cane ibidukikije.
Umucamanza Gichobi yavuze ati: “Harakenewe igihano gikomeye co kubuza abandi kubigira,” yongerako ko hariho ukwiyongera kw'imanza z'urudandazwa rw'ibimonyo vyinshi hamwe n’ingaruka mbi ku bidukikije.
Zhang, yari yabanje guhakana ivyaha ariko aza kuvyemera mu nyuma, azoca asubizwa iwabo amaze kurangiza igihano.
Afise imisi 14 yo kwunguruza, ndetse umushingwamanza wiwe avuga ko azunguruza.
Izindi nkuru wosoma:
Turukiya: Abantu icyenda biciwe mu iraswa rya kabiri ribaye ku ishuri mu minsi ibiri

Ahavuye isanamu, Reuters
Insiguro y'isanamu, Imbangukiragutabara n’imodoka za polisi zabonetse hanze y’ishuri, ubwo ababyeyi bariraga bihutiraga kugera ku ishuri Abanyeshuri nibura umunani n’umwarimu umwe bishwe barashwe naho abandi benshi barakomereka nyuma y’iraswa ryabereye ku ishuri ryo mu majyepfo ya Turukiya, nkuko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Mustafa Ciftci yabivuze.
Byabereye mu ishuri ryisumbuye rya Ayser Calik riri mu mujyi wa Kahramanmaras, aho Minisitiri Ciftci yavuze ko abantu 13 na bo bakomeretse, batandatu muri bo bakaba bamerewe nabi cyane.
Abategetsi bavuze ko umuntu w’imyaka 14 wagabye icyo gitero na we yiciwe muri ibyo byabaye.
Ibi bibaye hashize umunsi abantu 16 bakomeretse nyuma yuko uwahoze ari umunyeshuri arashe ku rindi shuri ryisumbuye, na ryo ryo mu majyepfo y’igihugu, nyuma akiyica.
Impamvu y’iki gitero cyo ku wa gatatu ntiramenyekana ndetse hatangijwe iperereza.
Izindi nkuru wasoma:
Mwaramutse neza!
Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.
