'Buriya ikintu cyagutunga nta kuntu wareka kugikunda' – Alice Mukankwiro wihebeye ubuvumvu

Abagore batatu bicaye mu byatsi inyuma yabo hari umucanga. Babiri muri bo bateze igitambaro.
Insiguro y'isanamu, Alice Mukankwiro (iburyo), aha ari kumwe na bagenzi be bo muri koperative, avuga ko ubuvumvu bwateje imbere
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Ngororero
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Ubworozi bw'inzuki cyangwa ubuvumvu ni umwuga wakunze kudahabwa agaciro, ugakorwa mu rwego rwo kubona umusaruro ukoreshwa mu ngo z'ababukora.

Ariko muri iki gihe, aborozi b'inzuki basa n'abatangiye guhindura icyerekezo babukora kuburyo bwaguye ndetse bagamije isoko.

Akarere ka Ngororero, mu burengerazuba bw'u Rwanda, ni kamwe mu tugaragaramo ubworozi bw'inzuki dore ko ari kamwe mu tugifite amashyamba menshi.

Tariki ya 20 Gicurasi (5) ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe inzuki.

Koperative Terimberemuvumvu yo mu murenge wa Muhororo ni imwe mu zitabiriye ubu bworozi mu buryo bugari.

Abanyamuryango 50 bayigize, barimo abagore 26, bavuga ko batangiriye ku bworozi bwa gakondo ariko ubu bakaba bagenda berekeza mu bworozi bw'iki gihe bugezweho.

Umukuru w'iyi koperative Jean Baptiste Ngirinshuti avuga ko bakorera mu ishyamba batijwe na leta ariko na bo bakagira uruhare mu kuribungabunga.

Yagize ati: "Mbere twororeraga inzuki hafi y'abaturage, imizinga tukayegeka mu rutoki cyangwa ahandi hatari kure y'abaturage.

"Inzuki zahoraga zirya [zidwinga] abaturage kuko zabaga hagati mu ngo zabo. Ubu iri shyamba ryadufashije korora twisanzuye, tugenda tuva kuri gakondo kandi tugeze kure."

Imizinga myinshi ikoze mu mbaho yegetse ahantu mu nzu y'amabati. Imizinga irimo isizwe irangi ry'umuhondo n'isize irangi ry'ubururu. Iteretse ku byuma, imbere hari umuryango ugizwe n'ibyuma biriho irangi ry'ikigina.

Iyi koperative igizwe n'umubare munini w'abagore, nyamara uyu warahoze ari umwuga wihariwe n'abagabo dore ko ari n'umwuga ugoranye.

Ubworozi bw'inzuki bukunze gukorerwa ahantu hagoye kugera kandi inzuki zikunze kutorohera abazorora, zikabadwinga.

Alice Mukankwiro ni umubyeyi w'imyaka isaga 50. Avuga ko atatinya korora inzuki kubera gusa ko ziryana. Avuga ko icy'ingenzi ari umusaruro zimuha we na bagenzi be.

Yagize ati: "Buriya ikintu cyagutunga nta kuntu wareka kugikunda. Umuntu ajya gukama inka ye ikamutera umugeri kandi agakomeza kuyorora.

"N'inzuki ni uko bigenda. Mu gihe Imana ikintije imbaraga zo kuzamuka iyi misozi sinzareka korora inzuki."

Ubu bworozi bw'inzuki ngo bwahinduye bigaragara ubuzima bw'imiryango y'abagize iyi koperative.

Umugabo uhagaze ahantu hari ibimera byinshi bitoshye, yambaye ikoti ry'ibara rijya gusa n'ivu, ririho indangururamajwi nto, n'ishati irimo ibara ry'icyatsi kibisi n'umweru.
Insiguro y'isanamu, Jean Baptiste Ngirinshuti avuga ko koperative yabo ifite isoko rigari ariko bakaba babangamiwe n'uko badashobora kubona umusaruro urihagije

Ngirinshuti avuga ko kuri ubu umuvumvu bari kumwe muri koperative abayeho bitandukanye n'uko yahoze mu myaka umunani ishize.

Ati: "Nta munyamuryango wacu udafite itungo. Dushobora kuguriza umuntu ibihumbi bigera kuri magana atanu (500,000) kugira ngo ashobore kwigurira inyana yo korora.

"Umunyamuryango wacu ashobora kwirihira ubwisungane bwo kwivuza bitamugoye, nta munyamuryango wacu wakubwira ko yabuze amafaranga y'ishuri ry'umwana.

"Kandi erega buri mwaka dutanga n'ubwasisi ku nyungu yabonetse… Umuntu akaba yabona nk'ibihumbi mirongo itanu (50,000) cyangwa [ibihumbi] ijana (100,000) yo kwikenura."

Mu gihe umusaruro wabaye mwiza, aba bavumvu bavuga ko ku isarura rimwe bashobora kubona ubuki bugera ku bilo 300, byaba bitagenze neza cyane bikaba byajya munsi nko ku bilo 200.

Ubuvumvu ni umwuga wahoze uhuzwa n'abagabo gusa ariko ubu ibi bimaze guhinduka nk'uko aba bagore babivuga
Insiguro y'isanamu, Ubuvumvu ni umwuga wahoze uhuzwa n'abagabo gusa ariko ubu ibi bimaze guhinduka nk'uko aba bagore babivuga

Ikilo cy'ubuki buyunguruye neza ngo kigurishwa 8,000FRW.

Ngirinshuti avuga ko bafite isoko rigari ariko bakaba babangamiwe n'uko badashobora kubona umusaruro uhagije isoko.

Mu mishinga bafite harimo kwagura aho bakorera kugira ngo bashobore kongera umusaruro ujyanwa ku isoko ndetse no kwihugura ku buhanga bwo kubyaza umusarururo ibishashara bikamurwamo ubuki, ahandi bikorwamo buji zo gucana ndetse n'amavuta yo kwisiga.