Filimi ku buzima bwa Michael Jackson yaciye agahigo mu kwinjiza amafaranga menshi muri sinema

Ahavuye isanamu, Universal
Iyi filimi nshya y'umuziki ivuga ku buzima bwa Michael Jackson yigaruriye amasoko ya sinema ku isi hose, iba filime ya mbere yinjije amafaranga menshi mu mpera z'icyumweru cya mbere isohotse mu mateka ya filime zivuga ku buzima bw'umuntu.
Jaafar Jackson, umwishywa wa Michael Jackson, ni we umukina amwigana muri iyo filime, imaze kwinjiza miliyoni 217$ ku isi hose kuva yasohoka ku wa Gatatu ushize.
Mbere y'iyi, filime Bohemian Rhapsody ivuga ku itsinda rya Queen, yasohotse mu 2018, yari ifite agahigo ko kwinjiza miliyoni 124 z'amadolari mu cyumweru cya mbere, ikinwamo na Rami Malek wiganye icyamamare muri muzika Freddie Mercury.
Ariko Michael yarenzeho, ndetse irusha na Oppenheimer yasohotse mu 2024 yinjije miliyoni 180 z'amadolari, bityo iba filime ya mbere igize intangiriro nini cyane ku isi muri bene izo filimi zikinnye ku buzima bw'abantu.
Adam Fogelson, umukuru wa Lionsgate ishinzwe kuyikwirakwiza muri Amerika, yavuze ko iyo mibare igaragaza ko yakiriwe neza n'abantu b'ingeri zose, kandi ko abayirebye bayishimiye cyane.
Nubwo yakiriwe neza, bamwe bayinenze bavuga ko yerekanye ubuzima bwa Michael Jackson mu buryo bworoheje cyane, ko itagaragaza ibibazo bye byose.
Urubuga Rotten Tomatoes rwerekanye ko hari itandukaniro rinini hagati y'abayinenze bayihaye amanota 38% n'abayirshimye bayihaye 97%.
Iyi filimi ije ikurikira izindi nyinshi z'umuziki zivuga ku buzima bw'ibyamamare zakozwe mu myaka icumi ishize, Hollywood ikaba izifata nk'izinjiza amafaranga neza.
Abahanzi nka Bob Marley, Elton John, Bob Dylan, Aretha Franklin, Elvis Presley, Bruce Springsteen, Amy Winehouse, NWA, Robbie Williams na Whitney Houston bose bamaze gukorerwa filime nk'izo zibavugaho.
Filimi Michael yatewe inkunga n'umutungo wa Michael Jackson, kandi ikoresha amajwi ye y'umwimerere mu ndirimbo ziri muri filimi.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Gusa, iyi filime ntaho ivuga ku birego byo gusambanya abana byigeze gushinjwa Michael Jackson.
We yakomeje kuvuga ko ari umwere, ndetse mu 2005 urukiko rwamugize umwere kuri ibyo birego.
Abakoze filime bari babanje guteganya gushyiramo bimwe muri ibyo birego, ariko baza kubikuramo nyuma yo kubona amasezerano y'ibanga (non-disclosure agreement) Michael Jackson yari yaragiranye n'umwe mu bamushinje.
Igice cya nyuma cya filime cyari kigenewe kugaruka ku birego byatanzwe na Jordan Chandler mu myaka ya 1990, ariko kubera ayo masezerano, byabujijwe ko izina rye rikoreshwa muri filimi iyo ari yo yose.
Ibyo byatumye filime isubirwamo, hafatwa amashusho mashya, maze isoza igeze mu 1988 mbere y'uko ibyo birego bibaho.
Uwayiyoboye, Antoine Fuqua, yavuze ko ibyo byabateye ibibazo bikomeye kuko byabasabye ikipe ye kongera gutekereza ku bice byinshi bya filime.
Yagize ati: "Filime zose zigira ibibazo byazo bitandukanye, ariko iyi yo yari idasanzwe," anongeraho ko itsinda ryabashije gukemura icyo kibazo bongera kwibanda ku muziki wa Jackson.
Filime yavuyemo yibanze cyane ku gusubiramo ibitaramo bye (concerts) ndetse inasesengura umubano utari mwiza yari afitanye na se Joseph, ukinwa muri iyo filime na Colman Domingo watowe mu bahataniye igihembo cya Oscar.
Gusubiramo amashusho byatumye ikorwa ku mafaranga menshi cyane, agera kuri miliyoni 200$, bituma iba imwe mu mafilime ahenze cyane mu mateka ya filimi zo muri buriya bwoko.
Yasohotse icyarimwe mu bihugu byinshi mu mpera z'icyumweru gishize, ariko ntiragera mu Buyapani, aho izasohokera muri Kamena (ukwa 6).
Iyi filime ije mu gihe sinema ziri kongera kwinjiza amafaranga menshi, nyuma y'izindi filime zakunzwe nka The Super Mario Galaxy Movie na Project Hail Mary, mu gihe hategerejwe n'izindi nka The Devil Wears Prada 2.
Michael Jackson yari azwi cyane ku ndirimbo zakunzwe ku isi hose nka Billie Jean, Beat It, Smooth Criminal na Black or White, naho album ye Thriller yo mu 1982 ni yo yagurishijwe cyane kurusha izindi zose mu mateka, ifatwa na bamwe nka Album y'ibihe byose.













