'Ababyeyi banjye bahisemo gupfira rimwe, nsigara mu gahinda jyenyine'

Ahavuye isanamu, Bas
- Umwanditsi, Linda Pressly
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 7
Icyitonderwa: Iyi nkuru irimo amakuru ashobora kubabaza cyangwa guhungabanya bamwe mu bayisoma
Hari mu gitondo cya kare cyo mu kwezi kwa 6 muri 2024, Bas yaparitse imodoka ye iruhande rw'imodoka ifite aho kuryama (campervan) y'ababyeyi be, yari iparitse ku ku cyambu hari akazuba, mu majyaruguru y'u Buholandi.
Se na nyina, Jan na Els, bari bamaze hafi ubuzima bwabo bwose bw'abashakanye ku mazi. Ubu, ubwo bari bageze mu kigero cy'imyaka 70, ntibari bagishoboye kwita ku nzu yabo yo mu bwato. Imodoka yabo yo guturamo, yari iparitse hafi y'ubwato bunini n'ubwato buto, ni cyo kintu cyiza cyakurikiragaho.
Jan na Els binjiye mu modoka y'umuhungu wabo, Bas arayatsa. Icyo cyaje kuba igihe cya nyuma atwaye ababyeyi be mu rugendo urwo ari rwo rwose. Kuri Jan na Els, uru rugendo ni rwo rwaje kuba urwnyuma mu buzima bwabo.
Saa yine n'igice za mu gitondo (10:30), ni ho abaganga bategerzwa kubaha imiti ituma bapfa, maze bagapfira hamwe mu buryo buzwi mu Buholandi nka duo-euthanasia (gufasha abantu babiri gupfa ku bushake icyarimwe).
Ibi byemewe n'amategeko ariko ntibikunze kubaho, gusa buri mwaka Abaholandi benshi bagenda bahitamo kurangiza ubuzima bwabo muri ubu buryo.

Ahavuye isanamu, Bas
Hasigaye iminsi itatu ngo bagere ku munsi bari bateganyije gupfiraho muri ibyo bitaro, Jan na Els bagiranye ikiganiro na BBC bari mu modoka yabo yo guturamo. Jan yari amaze igihe kinini abana n'ububabare budashira, bwari ingaruka z'imyaka myinshi yari amaze atwara imizigo mu nzira z'amazi zo mu gihugu cy'u Buholandi. Els we yari yarasanzwemo indwara yo kwibagirwa no kwangirika k'ubwonko (dementia). Inkuru yabo yakwirakwiye hirya no hino ku isi, abantu benshi bayivugaho.
Ubu, nyuma y'imyaka irenga ibiri, uno mwana wabo w'ikinege aravuga uko yagerageje kumvisha se na nyina gusubika umunsi bari bahisemo gupfira, ariko na none yashyigikiraga icyemezo cyabo cyo kutongera gukomeza kubaho. Aragaragaza umutwaro ukomeye mu marangamutima icyemezo cy'ababyeyi be cyamushyizeho, ndetse n'irungu rikomeye ryakurikiye urupfu rwabo.
Urugendo
Bas yari yateguye inzira nziza yo kunyuramo ajyana ababyeyi be kuri icyo kigo, ku buryo bari kubona ibyatsi bibisi byo mu rwuri n'imiyoboro y'amazi yo mu gace ka Friesland.
Agira ati: "Ndacyibuka urugendo rwose uko rwagenze." Nyina yari yicaye inyuma, naho se yicaye iruhande rwe. Mu ntangiriro baraganiraga. Els yasaga n'uwari wiyemeje kandi adashidikanya ku cyemezo cyabo cyo guhitamo gufashwa gupfa.
Bas agira ati: " Mama yari yarafashe icyemezo ntakuka, nta gushidikanya. Ariko papa we byasaga nkaho byaramukoze ku mutima cyane
Jan yabajije umuhungu we niba koko bari gukora igikwiriye. Ibyo byatangaje Bas, kuko yatekerezaga ko nyina ari we wari gushidikanya ku cyemezo bari bafashe.
Bas agira ati: "Mama yaryohewe n' ubuzima cyane. Ndibuka ko yigeze kumbwira ati: 'Nifuza cyane kuzarama nkageza ku myaka 80, cyangwa wenda no kuri 90.'"
Ariko se yari amaze imyaka isaga icumi avuga ku bijyanye no gufashwa gupfa, bitewe n'ububabare yari amaranye imyaka myinshi.
Bari mu modoka, Bas yahumurije se. Jan amaze gutuza, bakomeje urugendo batavugana. Bumvaga umuziki, bareba ahantu heza banyuragamo.

Ahavuye isanamu, Bas
Mu mezi yabanje uru rugendo rw'umuryango, Bas yari yaragerageje kumvisha ababyeyi be gusubika urupfu rwabo.
Agira ati: "Nagerageje kubumvisha ko bakomeza kubaho ikindi gihe kirekireho gato. Narababazaga nti: 'Kuki tutategereza kugeza mu gihe cy'itumba, cyangwa se umwaka utaha?'"
Bas yari mu gihirahiro cy'amarangamutima. Nubwo yatekerezaga ko icyemezo cy'ababyeyi be cyo gusaba gufashwa gupfa cyari gikwiye, ntiyifuzaga ko bagenda.
Agira ati: "Data yari amaze imyaka iri hagati ya 10 na 15 muri ubwo buzima bwo kubabara, bityo, ashobora kuba yari gushobora gukomeza kwihangana indi myaka mike. Ariko ntekereza ko iyo baza gutegereza undi mwaka, mama yari guhura n'ibibazo bikomeye..."
Iyo Els aza gusubika gusaba gufashwa gupfa, yashoboraga kurushaho kuremba kubera indwara ya Alzheimer (indwara itera kwibagirwa no kwangirika k'ubwonko). Ibyo byashoboraga gutuma abaganga basanga atagifite ubushobozi bwo gufata icyemezo cyo kurangiza ubuzima bwe ku bushake bwe.
Ku bitaro
Bas yabonye aho aparika imodoka.
Agira ati: "Data yasezeye imodoka yanjye - yakundaga imodoka yanjye, maze aravuga ati: 'Wakoze neza', hanyuma ati: 'Urakoze'."
Bas akomeza agira ati: "Hanyuma turagenda turinjira. Tekereza gukora ikintu nk'icyo! Tekereza kuba mu mwanya wabo, gukora urwo rugendo no gutera izo ntambwe ugana aho ugiye gupfira. Ni ikintu umuntu atapfa kwemera ko kibaho."
Mu masaha abiri yakurikiyeho, abagize umuryango n'inshuti zabo barazaga bakagenda. Basubiragamo byiza bari baranyuzemo, kandi bakumva umuziki. Hari igihe kimwe Bas yatekereje gusaba guhagarika ibyo bikorwa.
Yagize ati: "Hari igihe numvaga navuga nti 'Reka tugende... Twinjire mu modoka tugende.' Ariko sinifuzaga kuvuga ikintu na kimwe cyatuma bumva badatekanye cyangwa bagatangira gushidikanya ku cyemezo bari bafashe, kuko nari narabashyigikiye muri gahunda yose gufashwa gupfa.
"Byari byiza ko bose bakomeza gutuza, maze tugakoresha uwo mwanya mu gusezeranaho."
Mbere gato ya saa yine n'igice za mu gitondo (10:30), abaganga baraje kugira ngo batere Jan na Els inshinge z'imiti yari gutuma bapfa. Bombi bari baryamye ku bitanda byo kwa muganga byegeranye. Muri ibyo bihe bya nyuma, mbere y'uko batakaza ubwenge, Bas yabonye urukundo n'ubusabane bukomeye byari bikomeje guhuza ababyeyi be.
Ati: "Mu buzima bwanjye bwose, nabonye wenda inshuro eshatu cyangwa enye gusa ababyeyi banjye bafatanye ibiganza bagendana. Ariko icyo gihe bari baryamye bafatanye ibiganza. Agira ati: "Ibyo byatumye ngira ibyishimo, kuko byanyeretse ko bari babikoze bari kumwe koko."
Bas asobanura ko igice cya mbere cy'isaha nyuma y'uko ababyeyi be bahagaritse guhumeka, cyamubereye "ukuri kw'ibyabaye", kuko ntibari bakiri bazima.
"Nyuma ni bwo umenya ukuri kw'ibibaye n'icyo bisobanuye koko – ni ibyiyumvo umuntu adashobora kwiyumvisha mbere y'uko abinyuramo."

Ahavuye isanamu, Bas
Mu ibyo bitaro, agahinda karenze Bas. Yatangiye kugira irungu rikomeye cyane.
Agira ati: "Umubabaro utewe n'urupfu ni ikintu gikomeye cyane kunyuramo, kandi nta bavandimwe mfite, nta bakuru cyangwa bashiki banjye. Numvise ndi jyenyine rwose."
Iyo twakuze turerwa n'ababyeyi bombi, iyo umwe muri bo apfuye, dushobora gusangira n'undi ibyo mwabanyemo ndetse n'agahinda mufite, bikamufasha kwihanganira kubura uwo yakundaga. Ariko kuri Bas ho byari bitandukanye, kuko Jan na Els bombi bari bamaze gupfa
Bas aribuka ati: "Byari bimeze nk'aho amaguru yanjye yombi bayakatse."
Agahinda ke ntikari mu mutima gusa, ahubwo kagaragaraga no ku mubiri. Yamaze ibyumweru bine cyangwa bitanu yumva arwaye kandi umubiri wose umubabaza.
Agira ati: "Sinagira abandi inama yo kunyura muri ibi, kandi wenda icyo ni umwanzuro ukomeye gufata. Birashoboka ko kuri bo [ababyeyi banjye] ari cyo cyari igisubizo cyiza kurusha ibindi, ariko kubatakaza bombi icyarimwe byangizeho ingaruka zikomeye cyane."

Ahavuye isanamu, Bas
Ese Jan na Els bagiye hatageze?
Mu bantu bo mu Buholandi baba bateganya gusaba gufashwa gupfa, cyane cyane abafite indwara yo kwibagirwa nka Els, guhitamo igihe nyacyo cyo kurangiza ubuzima bishobora kuba ibintu bigoye cyane.
Uretse kugaragaza ko bababara mu buryo bukabije kandi butihanganirwa, abaganga bagomba no gusuzuma niba bagifite ubushobozi bwo kwifatira icyemezo cyo gupfa ku bushake bwabo.
Muganga Rozemarijn van Bruchem, inzobere mu kuvura abageze mu zabukuru akaba n'umuhanga mu myitwarire iboneye mu buvuzi (ethics), ukorera mu Kigo cy'Ubuvuzi cya Erasmus i Rotterdam, asobanura ko ibi bishobora guteza agahinda gakomeye abarwayi bafite indwara yo kwibagirwa batekereza ku gufashwa gupfa.
Agira ati: "Batekereza bati: 'Ubu ndacyabasha gufata icyo cyemezo, ariko birashoboka ko ari kare cyane. Ariko se wenda mu kwezi gutaha bizaba byarenze igihe. None se nzamenya nte igihe ngomba gutangirira ubu buryo bwo gusuzumwa kugira ngo barebe niba nujuje ibisabwa, kandi niba nshobora gufashwa gupfa? Nintinda cyane, ese sinzaba natakaje amahirwe yo kubikora?'"
Muganga van Bruchem avuga ko impamvu abarwayi be bagira iyi mpungenge ari uko gufashwa gupfa byemewe n'amategeko mu Buholandi.
Baba bazi ko kwemererwa gufashwa gupfa ku bantu bageze mu rwego rukomeye rw'indwara yo kwibagirwa bidakunze kubaho. Mu bihugu aho gufashwa gupfa bibujijwe n'amategeko, nk'u Bwongereza, abantu bafite indwara yo kwibagirwa bashobora guhura n'ibibazo byinshi, ariko ntibakunze guhura n'ikibazo cyo guhitamo hagati y'ibi byemezo bibiri bifitanye isano n'ubuzima n'urupfu, nk'uko Els yabigenje.
Mu mwaka wa 2024, Els yabwiye BBC ko we n'umugabo we batashoboraga gutegereza, kuko hari amahirwe y'uko indwara ye ya Alzheimer yari kurushaho gukomera. Jan na we yari yariyemeje gupfana na Els.
Yabwiye BBC ko bishoboka ko yari agiye gupfa mbere y'igihe, ariko ko yari amaze kubaho ubuzima bwe. Yumvaga ko ubuzima bwe bwari bwarangiye kandi ko yari yarasohoje urugendo rwe rwo ku isi.
Ese buri cyose cyaravuzwe?

Ahavuye isanamu, Bas
Jan na Els bari bazi neza ko ibyemezo bafashe ku bijyanye n'uko bashakaga kurangiza ubuzima bwabo byari gushyira umutwaro ukomeye ku muhungu wabo.
Bas yitabiriye inama zose ababyeyi be bagiranaga n'abaganga babo batandukanye mu gihe cy'ibikorwa byo gusaba gufashwa gupfa. Byabaga ari ibiganiro byeruye ku muryango. Akenshi, iyo umuntu twakundaga apfuye, dusigarana ibintu twicuza, cyane cyane ibijyanye n'ibyo tutabashije kumubwira akiriho. Ariko kuri Bas si ko byagenze. Hasigaye iminsi ibiri ngo Jan na Els bagere ku munsi bari barateganyije kujya muri icyo kigo, ku wa mbere tariki ya 3 z'ukwa 6, Bas yabandikiye ibaruwa.
Avuga ati: "Iyo baruwa yari ifite amapaji agera ku munani. Ku wa gatandatu nijoro, nagiye aho bari bari mu modoka yabo yo guturamo, bwije cyane. Maze mbasomera ibaruwa yose. Yavugaga ku buzima bwacu, mbashimira ibyo bari barankoreye byose."
Jan na Els bakozwe ku mutima cyane n'iyo baruwa. Nk'uko batari abantu bakunze kugaragarizanya urukundo mu ruhame, ni na ko batari basanzwe bagaragariza umuhungu wabo urukundo mu buryo bweruye.
Bas avuga ati: "Uba wumva ko bagukunda, ariko bakabigaragaza binyuze mu byo bagukorera, aho kubikubwira mu magambo cyangwa ngo baguhobere." Akomeza agira ati: "Mama wanjye yarabikoze (mu kumpobera) kenshi nyuma y'uko afashwe n'indwara yo kwibagirwa, ariko papa we ntiyigeze abikora. Sinari narigeze mpoberwa na rimwe."
Ariko ibyo byarahindutse muri iryo joro rya nyuma ryo ku wa gatandatu, bari mu modoka yabo yo guturamo. Jan yahobeye Bas.
Agira ati: "Yabikoze nyuma yiyo baruwa. Birashoboka ko cyari kimwe mu bihe byiza cyane nagize mu buzima bwanjye.
"Nta kintu na kimwe kitavuzwe."






