BBC Gahuza ubu turi kuri YouTube

Insiguro ya video, BBC Gahuza ubu turi no kuri YouTube
BBC Gahuza ubu turi kuri YouTube
Yatangajwe

Mu muhate wo kugusanga aho uri ngo tukugezeho amakuru n'ibiganiro bituma umenya ibiba kandi ugasobanukirwa kurushaho, twafunguye na 'channel' ya BBC News Gahuza kuri YouTube.

Iyo 'channel' wayigeraho ukanze hano kuri iyi link

Nyuma y'imyaka irenga 30 tukugezaho amakuru, twagiye twaguka ngo tubasange aho muri guhera kuri radio iwawe, kuri Website, tuza kuri Facebook, kuri X, na vuba aha kuri WhatsApp.

BBc Gahuza You tube

Ubu rero twaratangira no kubana nawe kuri YouTube.

Kuri iyo 'channel' yacu nshya, tukuzaniye – mu mashusho – amakuru yacu atabogamye mutumenyereyeho ya buri mugoroba, n'ibiganiro bitandukanye ku ngingo zinyuranye zireba ubuzima n'imibereho yawe.

Inkuru mbarankuru n'ibiganiro by'amashusho ku myidagaduro, ubumenyi, siporo, ubugeni, politike, ukwemera, amateka na video zisobanura inkuru zivugwa mu makuru, uzajya ubisanga kuri 'channel' yacu ya BBC News Gahuza kuri YouTube.

Icyizere cyawe ni ingenzi cyane kuri twebwe.

Bana natwe kuri uru rubuga rushya rw'amakuru, ukora subscribe, share, unaduhe ibitekerezo byawe ku byo tukugezaho wanditse ahabugenewe.